Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rukeneye kubona ahazaza hatekanye kandi huje uburumbuke, akaba ari na yo mpamvu shingiro rwiyemeje kudatezuka ku ngamba zose zigamije guharanira amahoro n’umutekano mu Karere ruherereyemo.
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yafashe mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubukungu kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, yashobotse ku bw’ubuhuza bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guverinoma ye muri rusange.
Mu isinywa ry’ayo masezerano, Perezida Kagame yari yicaranye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, umukono bashyizeho ukaba wishimiwe n’abitabiriye ndetse na miliyoni z’abantu babakurikiye ku miyoboro y’itangazamakuru inyuranye.
Perezida Kagame yabanje gushimira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ba Afurika bitabiriye iki gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano, uhagarariye Leta ya Qatar, by’umwihariko Perezida Trump na Guverinoma ye batumye ibi byose bishoboka.
Yavuze ko mu myaka irenga 30 ishize habayeho gahunda z’ubuhuza zitagira ingano ariko ngo nta n’imwe yageze ku ntsinzi yo gukemura ibibazo bihari, akavuga ko iya Trump yo yihariye.
Ati: “Perezida Trump yashyizeho uburyo bushya kandi butanga umusaruro bwahanze amahirwe. Uburyo bwe kandi butangwa nta kubogama. Aratuyobora ku hazaza si ku hahise, ashimangira ko umwe mu musaruro w’amahoro ari uburumbuke n’ishoramari harimo n’irivuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yaboneyeho gushima by’umwihariko Umunyamabanga wa USA ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Marco Antonio Rubio, n’Umujyanama wihariye wa Trump kuri Afurika Massad Boulos, bagize uruhare ntagereranywa muri urwo rugendo.
Ati: “Ntitwari kuba turi hano uyu munsi iyo hataza kubaho umuhate wabo, kandi nk’umusaruro, dufite inzira igaragara kandi ishoboka ituganisha imbere kurusha izindi zose twagize. Aya masezerano atanga buri kimwe cyose gikenewe mu gukemura burundu aya mahoro. Aya masezerano nadakunda, ibintu ntibigende nk’uko bikwiye kuba bigenda, ibyo ntibizaba ari inshingano za Perezida Donald Trump ahubwo zizaba ziri kuri twe.”
Yavuze ko ari ah’u Rwanda na RDC gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guhuriza hamwe imbaraga no no kugarura amahoro nubwo mu rugendo rutangiwe hazabamo byinshi by’urucantege.
Yijeje kandi ko u Rwanda rutazigera rutezuka ku guharanira amahoro, ati: “Intego yacu rukumbi yahoze kandi iracyari guharanira ko Igihugu cyacu gitekana kandi kikagira amahoro nyuma yo guhura n’imibabaro myinshi. Uyu munsi noneho turashaka kureba imbere, dufitiye icyizere ahazaza hatekanye kandi huje uburumbuke.”
Perezida Tshisekedi na we yavuze ko amasezerano adasanzwe kuko azana icyerekezo gishya cyo gushyira iherezo ku rusobe rw’amakimbirane hatangira ikiragano gishya cy’ubushuti.
Yavuze ko ibikubiye mu masezerano bazabikora bashyizeho umutima kandi bakaba bizeye ko n’u Rwanda ruzashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bikubiye muri ayo masezerano.
Perezida Trump yashimiye Abakuru b’Ibihugu bombi bagaragaje ubutwari bwo gushyira imbere inyungu z’amahoro. Mu gutebya, yavuze ko Perezida Kagame na Thisekedi babaye inshuti, ati: “Reba ukuntu bakundanye.
AMAFOTO MEZA CYANE


