Nyanza: Abahinzi b’imyumbati barataka igihombo baterwa n’imbuto itagishora naho bikunze irabora

igire

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu mirenge ya Kigoma na Muyira, mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’imbuto y’imyumbati isigaye idatanga umusaruro uhagije.

Aba bahinzi bavuga ko iyo bageze igihe cyo gusarura basanga imyumbati myinshi itarigeze ishora, naho aho ishoye igahita ibora, bigatuma batabona umusaruro bari biteze nubwo baba barayitaho neza.

Umwe muri bo yagize ati: “Turahinga, tugashyiramo imbaraga n’amafaranga, ariko igihe cyo gusarura kikagera ugasanga nta musaruro. Hari igihe ushora bike bigahita bibora, ugatahira amara masa.”

Ibi byatumye basaba inzego zishinzwe ubuhinzi kubashakira imbuto nshya, yizewe kandi ishobora kubafasha kongera kubona umusaruro, kuko iyo bari gukoresha bavuga ko ikomeje kubahombya.


Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza, bwemeza ko ikibazo ahanini giterwa n’uko hari abahinzi bagikoresha imbuto ya kera ya Kizere, imaze gucika intege kandi ikaba ikunda gufatwa n’indwara ya kabore, bigatuma idatanga umusaruro mwiza.

Ubuyobozi buvuga ko abahinzi bagiriwe inama yo guhindukira bagakoresha imbuto nshya zizewe nka NALOCAS na NASI 14, zimaze gutuburirwa mu mirenge ya Kigoma na Muyira, ndetse zikaba zaragaragaje ko zitanga umusaruro ushimishije.


Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu bahinzi bagifite amakenga yo kureka imbuto ya Kizere, bavuga ko nubwo itagitanga umusaruro nk’uko byari bisanzwe, ariko imyumbati yayo iraryoha kurusha indi.

Ubuyobozi bwongera gusaba abahinzi kwakira inama z’abashinzwe ubuhinzi no gukoresha imbuto zemewe, hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’ubuhinzi mu karere ka Nyanza muri rusange.imvano yinkuru hanganews

Share This Article