Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gusuzuma no gutanga Visa ku baturage bo mu bihugu 75 birimo n’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya abimukira binjira muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’Amerika ya Ruguru.
Byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tommy Piggott, ku wa Gatatu tariiki ya 14 Mutarama 2025.
Iki cyemezo cyagateganyo kizahagarika abimukira baturuka mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo birimo Brazil, Colombia na Uraguay, ibihugu by’iburayi nka Bosnia na Albania, ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo birimo Pakisitan na Bangladesh, ndetse n’abaturuka mu bihugu byinshi byo muri Afurika birimo u Rwanda, Uganda, RDC n’ibindi bitandukanye.
Guhagarika ibikorwa byo gutanga Visa kuri aba baturage bizatangira ku wa 21 Mutarama 2026, bikazageza igihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izasuzuma ikemeza ko zikwiye kongera gutangwa.
Tommy Piggott yagize ati: “Minisiteri izakoresha ububasha ifite mu kwita ku bimukira batuzuje ibisabwa bashobora kubera leta umuzigo, bakungukira mu bugiraneza bw’Abanyamerika.”
Iki cyemezo, cyatangajwe bwa mbere na Fox News, ntikigira ingaruka kuri Visa z’abasura Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zo zikaba zari zimaze kugarukwaho cyane kuko Amerika izakira Igikombe cy’Isi cya 2026 n’Imikino Olempike ya 2028.
Ni icyemezo gikurikiye amabwiriza yatanzwe mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, yasabaga abadipolomate ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitonda bagasuzuma ko abasaba visa bafite ubushobozi bwo kwitunga, kandi ko batazashingira ku mfashanyo za Amerika mu gihe bazaba barikuba muri icyo gihugu.
Urutonde rw’ibihugu byose byahagarikiwe Visa
Ibihugu biri ku rutonde rw’ibitemerewe guhabwa Visa na Amerika ni: Afghanistan, Albania, Algeria, Antigua and Barbuda, Armenia, Azerbaijan, Bahamas, Bangladesh, Barbados, Belarus, Belize, Bhutan, Bosnia, Brazil, Cambodia, Cameroon, Cape Verde, Colombia, Democratic Republic of the Congo, Cuba, Dominica, Egypt, Eritrea, Ethiopia, Fiji, The Gambia, Georgia, Ghana, Grenada, Guatemala, Guinea, Haiti, Iran, Iraq, Ivory Coast, Jamaica, Jordan, Kazakhstan, Kosovo, Kuwait, Kyrgyzstan, Laos, Lebanon, Liberia, Libya, North Macedonia, Moldova, Mongolia, Montenegro, Morocco, Myanmar, Nepal, Nicaragua, Nigeria, Pakistan, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burusia, u Rwanda, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, Senegal, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudan, Syria, Tanzania, Thailand, Togo, Tunisia, Uganda, Uruguay, Uzbekistan naYemen.
