Abasirikare batanu bo ku rwego rwa Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomo bari bamazemo imyaka ine muri Qatar, binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibirori byo kwishimira iyo ntambwe ikomeye byabaye kuri uyu wa 22 Mutarama 2026, nk’uko na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yibitangaje kuri X.
Abo basirikare b’u Rwanda bize mu mashuri ya gisirikare atandukanye yo muri Qatar, aho bakuye ubumenyi bunyuranye mu bijyanye n’uyu mwuga wo kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ibirori byo gusoza ayo masomo byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari kumwe n’abayobozi bakuru batandukanye bo muri iki gihugu.
Muri ibi birori, u Rwanda rwari ruhagariwe na Col. Bernard Niyomugabo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.
Aba basirikare biyongereye ku bandi Cyenda basoje amasomo nk’aya muri Mutarama 2025.
U Rwanda ni inshuti ya Qatar, aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano. Mu bihe bitandukanye, abasirikare b’u Rwanda bakomeje guhabwa amahugurwa mu mashuri ya gisirikare ya Qatar no gufatanya mu kurwanya ibyaha, n’izindi nzego z’umutekano.



