Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, baratabariza imiryango iba mu nzu zishaje, zifite ibisenge by’amabati yatobaguritse n’inkuta.
Abo baturage bavuga ko inzu babamo zitakibasha kubarinda kunyagirwa kuko iyo imvura iguye banyagirwa bikomeye, bigatuma ubuzima bwabo burushaho kujya mu kaga.
Umwe muri abo baturage batuye muri izo nzu yagize ati: “Iyo imvura iguye turanyagirwa bikabije, amazi agaca mu bisenge byatobaguritse. Turyama dufite ubwoba, tuzi ko ibisenge bishobora kutugwaho. Abana bararwara kubera imbeho, ntitugira aho twikinga.”
Undi nawe yavuze ko ikibazo atari imvura gusa, ahubwo n’umutekano wabo uri mu kaga, kubera ko baba bafite ubwoba ko zizabagwira.
Yagize ati: “Iyo nijoro turyamye tuba dufite impungenge ko ibisimba byadutera, kuko inzu zirashaje ku nkuta no ku bisenge. Hari n’imbwa zijya zinjira mu nzu, tukabisikana nazo mu mwijima kubera ko nta kindi twakora.”
Bamwe mu baturanyi babo bavuga ko bababazwa no kubona abo baturage babayeho mu buzima bugoye, nyamara badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu zikwiye.
Umwe mu baturanyi b’iyo miryango yagize ati: “Birababaje kubona abantu babana n’izo ngorane. Iyo imvura iguye twumva tubafitiye ubwoba kubera ko ubukonje n’amazi byinjira mu nzu zabo mbese ni nko hanze. Twifuza ko babonerwa ubufasha bakubakirwa inzu nziza.”
Undi muturanyi na we yemeza ko ikibazo kimaze igihe kirekire, asaba inzego bireba kugishyiramo imbaraga.
Yagize ati: “Iki kibazo kirazwi hano iwacu, ariko turacyategereje igisubizo kirambye. Aba bantu bakeneye ubufasha bwihuse kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko iki kibazo bakizi kandi ko barimo kugishakira umuti binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnette, yemeje ko hari icyizere cyo gutangira kugikemura.
Yagize ati: “Ikibazo twarakimenye koko, hari imiryango y’Abanyarwanda muri Kijote ifite inzu bigaragara ko zishaje. Ariko binyuze mu bafatanyabikorwa, nka RDB, ndizera ko mu biganiro twagiranye ku ikubitiro bazubakira imiryango ine, kandi uko ubushobozi buzagenda buboneka bazubakirwa bose. Iki kibazo natwe kituraje ishinga.”
Abaturage bari muri iyo miryango batuye muri aka gace bakomeje gusaba ko iyo mishinga yatangira vuba, kugira ngo babone aho baba hizewe, habaha icyizere cy’ubuzima bwiza n’umutekano.


