Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yifatanyije n’ab’i Kayonza mu muganga rusange

igire

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama, yifatanyije n’abaturage babarirwa mu magana bo mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, mu muganda rusange usoza ukwezi.

Muri uwo muganda, abayobozi n’abaturage bafatanyije mu gusana umuhanda wa Kahi–Giperefe ufite uburebure bwa kilometero 19, uhuza Imirenge ya Gahini na Mwiri. Uwo muhanda wo mu cyaro ufite akamaro kanini ku bahinzi n’aborozi, kuko uborohereza kugeza umusaruro wabo ku masoko atandukanye.

Agace ka Kahi kagira uruhare rukomeye mu musaruro w’amata, kuko gatanga litiro zisaga ibihumbi 45 z’amata ku munsi ajyanwa mu Ikusanyirizo ry’amata rya Kahi.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyuma Justin yafatanyije n’abaturage ba Kayonza mu muganda rusange usoza ukwezi
Share This Article