Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko gushishoza mu gushaka ubukire, kuko n’ubwo bishoboka kubugeraho uri muto, ahanini bisaba gukora cyane, kwihangana, kugira intego no kwemera gutegereza ugerageza byinshi kugira ngo ugere ku ntego wiyemeje.

Yabisabye urubyiruko rw’Abanyeshuri ruri ku Rugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 13 mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo yabagezagaho ikiganiro kigaruka ku ndangagaciro Nyarwanda, akitsa cyane ku gukunda umurimo no kuwunoza.
Guverineri Kayitesi avuga ko urubyiruko ruri ku Rugerero rukwiye gukunda ibikorwa by’amaboko rusabwa kugiramo uruhare nko gusukura ubusitani, kubaka uturima tw’igikoni, gusukura imihanda, no kubakira abatishoboye, kuko biri mu ndangagaciro yo kwitanga no gufasha abandi kwiteza imbere, ariko nako rwigiramo gukunda umurimo uwo ari wo wose ugamije iterambere.
Guverineri Kayitesi avuga ko gukunda umurimo no kuwunoza, bisaba kubaha buri murimo wose, aho kuwusuzugura kandi ukozwe neza warushaho gutanga inyungu.

Avuga ko we ubwo yigeze kuba umwarimu mu mashuri abanza kandi akabikora abikunze, kuko ubundi atari aziko azakorera izindi nzego kugeza abaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, akazi yahawe nyuma yo gukorera izindi nzego zirimo no kuba Mayor w’Akarere ka Kamonyi.
Agira ati, “Mujye mukora mutagamije kwikiza (gukorera ku ijisho) nta murimo n’umwe mubi ubaho, mujye mukurikirana hari bagenzi banyu bakoze akazi bazamuka neza bidasabye ko bajya gukora mu biro, hari abana basuzugura gucuruza Mobile Money, ukumva umwana ngo sinaba umusirikare kereka ntangiriye kuri Jenerari kandi ibyo sibyo kuko iyo ni imyumvire idakwiye umwana w’Umunyarwanda”.
Yongeraho ati, “Mu gihe cyanjye nigishije mu mashuri abanza, bagenzi banjye bakajya banseka ngo sinkwiriye kwigisha muri primary nyamara nta kazi ukwiriye gusuzugura, kuko buriya kwicara ukajya wirirwa usaba amafaranga abahembewe akazi bakoze, ese ntiwanajya guhinga ko uwahinze agasarura ari we wirukira umusaba, mumenye ko nimudakora bizatuma mujya mu bujura, mu busambanyi, kandi nyamara mwese mufite amahirwe angana ku kazi”.

Agira ati, “Umurimo wose ni mwiza iyo uwukora uwukunze bikaba byiza kwemera guhera kuri bike, hari igihe urubyiruko rusuzugura akazi ngo karaciriritse, kandi ari we ukwiye kugakora akanakanoza kuruta uko kakorwaga, kakamugirira akamaro, tubaha bene ibyo biganiro, kandi usibye nanjye hari ingero nyinshi z’abatangiriye kuri bicye ubu bageze kuri byinshi”.
Abanyeshuri bari ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, bavuga ko urubyiruko rw’ubu rurimo urusabiriza koko kandi rufite imbaraga zo gukora, cyangwa abakobwa bakishora mu busambanyi ngo babone amafaranga, nyamara rutinyutse rugakora reakwiteza imbere koko.
Uwase Rusi Pascaline avuga ko abanyeshuri barangiza kwiga bashaka akazi koko, ariko ko nabo biyemeje ko byaba byiza babyaje amahirwe ari muri sosiyete umusaruro, bakareka kwitinya ahubwo bakarushajo guhera ku bitoya.
Agira ati, “Ubuhamya bw’abayobozi bacu koko bugaragaza ko bahereye kuri bicye, Igihugu dufite cyavuye ku busa, natwe dukwiye guhera kuri bicye, tugahera mu byo tubona iwacu tukabinoza tikarushaho gukomeza kuzamuka”.
Ninziza Alain Gentil uri ku Rugerero avuga ko impanuro za Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, zatumye yumva ko gukunda umurimo bisaba kwemera kubyaza amahirwe ikintu cyose, cyatuma ugera ku nyungu runaka, niyo wahera ku bitoya.

Agira ati, “Hari urubyiruko rw’uyu munsi rutegereza kungukira ku byakozwe n’abandi, aho kwiga gukora ibijyanye n’aho uherereye, ukiga gukora buri cyose kuko Igihugu koko cyaduhaye amahirwe atuma twakora, tukiteza imbere kuko twavukiye mu Gihugu gifite amahoro, ubu amashuri makuru yariyongereye, kwiga neza dufatira urugero ku byagezweho, ari ingenzi ku guteza imbere aho dutuye”.
Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 ruzasozwa mu kwezi kwa Gashyantare hagati, aho ruri gukora ibikorwa bitandukanye by’imirimi y’amaboko, irimo kubakira abatishoboye hagamijwe gufasha muri gahunda yo gukemura ibibaz

