Guverinoma yatangaje ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yabaye mu 2024, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 80%.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) isobanura ko muri rusange imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishije.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, avuga ko ubuso buhingwaho bwiyongereye.
Bimwe mu byagezweho mu rwego rw’ubukungu, ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ryageze kuri miliyoni zirenga 35 z’amadolari ya Amerika. Ni mu gihe abarenga ibihumbi 370 babonye akazi mu dukiriro.
Kabera akomeza agira ati: “Imyanzuro yose muri rusange iri mu kigero cyiza hejuru ya 80%. Duhereye cyane cyane mu buhinzi, twagiye tubona yuko ubuhinzi bwagiye buzamuka neza, hiyongereyeho ubuso buhingwa nkuko byari byateganyijwe.”
Imishinga itandukanye ijyanye no kuhira yagiye ikorwa hagamijwe kuzamura ubuso buhingwaho. Aha ngo harimo nk’umushinga wo ku gishanga cya Nyiramageni no mu bindi bishanga byo ku mugezi w’Akanyaru.
Ahandi ni mu Karere ka Kayonza na Kirehe hari imishinga igiye itandukanye yagiye ishyirwa mu bikorwa.
Ati: “Ibi byose bigenda bijyanisha nanone n’ibikorwa byo kugira ngo tubashe guhunika, na byo byagiye bikorwa.
Ku bijyanye n’udukiriro, hashyizweho uburyo butuma tubasha gucunga neza udukiriro mu gihugu hose, bikaba byarafashije kugira ngo n’ababikoramo babashe kubona inyungu cyane cyane ko abarenga 370 000 bamaze kubonamo akazi.
Bigaragaza ko bifite akamaro ku banyarwanda kandi bibafasha kugira ngo banoze akazi bakora.”
Ibijyanye n’imihanda mihahirano (Feederload), hagiye hakorwa byinshi kuko ngo hakozwe ibilometero birenga 4 200 yagiye isubirwamo kugira ngo ishobore kugendeka. Ubu igeze hejuru ya 58% kandi iyo gahunda iracyakomeje.
Abanyarwanda batuye hanze bagize uruhare mu ishoramari. Hari imishinga itandukanye bagiye banaganirizwaho, berekwa uburyo bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari muri MINECOFIN, Kabera, agira ati: “Bagaragarijwe imishinga itandukanye mu buhinzi, mu nganda, mu bwubatsi n’ibindi, ku buryo ishoramari ryagiye rituruka mu banyarwanda batuye hanze ryagejeje kuri miliyoni zirenga 35 z’Amadolari ya Amerika, bikaba ari ibintu twakwishimira kandi tubona ko bigaragraza ubushake bukomeye bw’Abanyarwanda batuye hanze.”
Ibijyanye n’amazi nayo Leta yakomeje gahunda yo gukwirakwiza amazi kuko yakomeje kurenga 80% y’Abanyarwanda bafite amazi meza.
Uko Siporo yashyizwe mu bikorwa
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, yagarutse ku byakozwe mu rwego rwo guteza imbere urwego rwa siporo nk’uko bikubiye mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu 2024.
Ashimangira ko hari byinshi bimaze gukorwa muri uyu mwanzuro, aho u Rwanda rwashyize imbaraga muri siporo zitandukanye harimo umupira w’amaguru, uw’intoki, basketball, handball, isiganwa ry’amagare n’imyitozo ngororamubiri.
Agira ati: “Impano zitandukanye zagiye zishakwa mu buryo bwo kugira ngo zizamurwe kugera aho abarenga 5 000 bafashijwe kugira ngo bazamurwe mu mpano.
Mu mupira w’amaguru ni ho hari benshi kuko bararenga 1 400, umupira w’intoki na baskeball bararenga 800. Abatoza bagiye bafashwa kugira ngo bigishwe babone impamyabushobozi mpuzamahanga zibafasha kugira ngo babashe gukora imirimo yabo ku buryo bwa kinyamwuga.”
Igihugu cyagiye cyakira amarushanwa atandukanye afasha kugira ngo habeho kugaragaza abakinnyi bityo babashe kubona uburyo bashobora kuzakina kinyamwuga nko mu masiganwa y’amagare n’ahandi bifasha mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano.
Imyanzuro 13 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yabaye mu 2024 yashyizwe mu bikorwa hejuru y’ikigero cya 80%.
Mu rwego rw’Ubukungu, hafashwe umwanzuro wo kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa nko kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa; kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.
Mu nkingi y’imibereho myiza, harimo umwanzuro wo gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwaremezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.
Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.
Mu nkingi y’Imiyoborere, hari hafatiwemo umwanzuro wo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, guhangana n’uwo ariwe wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza Ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo ndetse no kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere.
Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe kuva ku wa 05-06 Gashyantare 2026.

