Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Arabie-Saoudite

igire

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereij, baganira ku kunoza umubano usanzweho hagati y’iki gihugu n’u Rwanda mu nzego z’ingenzi impande zombi zifitemo inyungu ndetse no ku byihutirwa zihuriyeho ku rwego rw’Akarere.

Abayobozi bombi kandi baganiriye ku ngingo zirebana n’iterambere ry’Akarere na mpuzamahanga, aho banagarutse ku musanzu w’ibihugu byombi.

Minisitiri Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji yashyikirije Perezida Kagame intashyo z’Umwami Salman n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, bamwifuriza gukomeza iterambere n’uburumbuke kuri Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda.

Perezida Kagame na we yoherereje ubuyobozi bwa Arabie Saoudite intashyo, anifuriza ubwami bwa Arabie Saoudite gukomeza gutera imbere, haba ku baturage ndetse no ku bayobozi.

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze gushyigikirana.

Mu 2021, Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

U Rwanda rufatanya na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

By’umwihariko, Arabie Saoudite ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye intashyo z’Umwami n’iz’igikomangoma bo muri Arabie Saudite
Intumwa za Arabie Saudite zakiranywe urugwiro i Kigali
Share This Article