Itangazo ryavuye mu Nama Nkuru y’Umutekano ya Irani, ryatangajwe n’ibitangazamakuru byinshi bya leta, ryemeza ko Ayatollah Khamenei yiciwe mu biro bye mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu.
Umunyamakuru umwe, arira cyane, yavuze ko igihugu gitangiye iminsi 40 y’icyunamo.
Abantu barenga 200 nibo bishwe muri ibi bitero, nk’uko bivugwa na Red Crescent (Umuryango utabara imbabare), mu gihe CBS News, igitangazamakuru cyo muri Amerika gikorana na BBC, cyatangaje ko abategetsi 40 bo muri Iran bishwe.
Mu gusubiza ibitero, Irani yagabye ibitero byinshi mu bihugu bimwe byo Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane ku bafatanyabikorwa ba Amerika kandi aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare, birimo Dubai, Doha, Bahrain, na Kuwait
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, yavuze ko Ubwongereza burimo kugira uruhare mu “bikorwa by’umutekano by’akarere bihuriweho” mu rwego rwo kurinda abaturage b’Ubwongereza n’abafatanyabikorwa bo mu karere Perezida Donald Trump mbere yavuze ko Khamenei ari “umwe mu bantu babi cyane mu mateka” kandi ko urupfu rwe ari “amahirwe akomeye ku Banya-Irani yo kwisubiza ubutegetsi bw’igihugu cyabo”. Yavuze ko Amerika izakomeza kurasa muri Iran – mu gihe ibisasu bikomeje kumvikana mu murwa mukuru wayo Tehran.Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishobora gutangaza intambara bitabanje kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko – kandi iki gikorwa cyaciyemo ibice abashingamategeko, ahanini hakurikijwe imitwe y’amashyaka Umuryango w’Abibumbye wavuze ko ibi bitero birimo guhungabanya amahoro mu karere.
