U Rwanda rwatangaje ko ibihano USA yafatiye RDF bibogamye

igire

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zafatinye igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na bamwe mu basirikare bakuru bayo, bishingiye ku bibera mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bibogamye kandi byirengagiza ukuri guhari.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda (OGS), kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko ifatiye ibihano RDF na bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda kuri uyu wa Mbere ibashinja kugira uruhare mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Nyuma y’iryo tangazo rya USA, OGS yatangaje ko  ibyo bihano bibogamiye ku ruhande rumwe ndetse yibutsa ko ihuriro rifasha Leta ya RDC mu ntambara rikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa RDC, bishimangira ko yanze agahenge ko guhangarika intambara.

OGS iti: “Ibihano byatangajwe uyu munsi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bibogamiye ku ruhande rumwe gusa mu bari mu biganiro by’amahoro, kandi  bigoreka ukuri bigahindura ishusho nyayo y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yunzemo iti: “Ibitero bya drones bikorwa mu buryo buhoraho kandi butarobanura, hamwe n’ibitero byo ku butaka, bigamije kubangamira amasezerano y’agahenge ku ruhande rwa RDC, kandi bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.”

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko “kurinda igihugu cyacu ni ishema rikomeye ku Ngabo z’u Rwanda (RDF)”.

Itangazo rya OGS rikomeza rivuga ko ubufatanye bw’ingabo za RDC n’imitwe yitwaje intwaro yokamwe n’ingebitekerezo y’urwango bukomeje kubangamira amahoro mu karere.

Iryo tangazo  riti: “Ubufatanye bwa RDC burimo abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe yitwaje intwaro yokamwe n’ivanguramoko ishyigikiwe na Leta (Wazalendo), ndetse n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, urwana ku ruhande rwa Leta.”

U Rwanda rwibukije mu masezerano ya Washington, RDC yiyemeje, guhagarika burundu mu buryo bugaragara  inkunga iha FDLR n’indi mitwe ifatanyije na yo, ariko kugeza ubu nta ntambwe n’imwe ifatika yigeze iterwa muri iyo gahunda.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko izakuraho ingamba z’ubwirinzi yashyizeho mu gihe ibyo bikorwa RDC ikora izaba yabahigaritse nkuko bikubiye mu masezerano ya Washington, u Rwanda rwashyizeho umukono.

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko kandi rwishimiye isubukurwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, harimo gushyiraho  Komite Ihuriweho n’inzego zitandukanye ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, ruvuga ko kugira ngo yubahirizwe bisaba uburinganire n’ubutabera ku bo areba bose.

U Rwanda rwashimangiye  kubahiriza no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu Masezerano ya Washington, harimo ajyanye no guteza imbere ubukungu mu Karere. n’Ubwiyunge.”

Share This Article