“Iyi ni Chelsea” Mikel yifatira ku gahanga Fernandez kubera kugaragazako akunda ikipe ya Real Madrid

igire
John Obi Mikel ntiyiyumvisha uburyo Enzo Frenandez avugako akunda Real Madrid kandi akinira Chelsea
John Obi Mikel ntiyiyumvisha uburyo Enzo Frenandez avugako akunda Real Madrid kandi akinira Chelsea

John Obi Mikel wahoze akinira Chelsea FC yanenze cyane Enzo Fernández nyuma y’amagambo y’uyu mukinnyi wo hagati aherutse kuvuga ko yanyurwa cyane nokuba muri  Esipanye yatumye havuka impaka ku hazaza he i Stamford Bridge, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Soccernet.ng dukesha iyi nkuru .

 

Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Argentine yabyukije impaka mu gihe cy’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga ubwo yemeraga ko akunda ikipe ya Real Madrid, avuga ko yahitamo kuba mu murwa mukuru wa Espagne, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cyerekana ko  akunda Real Madrid ndetse ko yifuza kuzayikinira.

 

Mu kiganiro cye  cya Obi One Podcast, Mikel yatanze igisubizo kidakuka, yibaza kubunyangamugayo  bwa Fernández kuri Chelsea. Yagize ati:”Iyi ni Chelsea , ntabwo ari intambwe ikuganisha  ku yindi kipe ,niba umutima wawe uri i Madrid, ntiwakagombye kwambara umwenda w’ubururu.”

 

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria , wakinnye imikino myinshi i Stamford Bridge, akanayitwaramo ibikombe byinshi yashimangiyeko kubaha ikipe ukinira  ari byo bigomba kuza imbere.

 

Yagize ati:” Muri Chelsea, twakiniye icyubahiro, ntabwo twakiniye kugirango tugaragaze aho  tuzerekeza mu myaka iza  “

Mikel yarushijeho, anenga ubuyobozi bw’ikipe iriho ubu aho yagize ati:”Uwo si umuyobozi. Niba ufite abayobozi abakinnyi bubaha kandi bakurikira, ntiwajya hanze ngo  utangaze ibyo ,nta bayobozi buri imbere mu ikipe .”

 

John Obi Mikel umwe mubakinnyi beza ikipe ya Chelsea yagize
John Obi Mikel umwe mubakinnyi beza ikipe ya Chelsea yagize

Mbere yaho, Fernández yari yaragaragaje ko akunda Esipanye, aho yagize ati:” Njyewe nifuza kuba muri Espagne , nkunda I Madrid cyane; iranyibutsa Buenos Aires.” ,amagambo yicyesipanyoro asobanuye ngo  nzarushaho kubaho neza  .

Mu gihe yageragezaga guhosha ibintu yongeyeho ati:” Muri iki gihe ndi kwibanda kuri Chelsea,ibindi  tuzabireba nyuma y’igikombe cy’isi.”

 

Enzo Fernández wahishuyekoyikundiraReal Madrid ndetseko-ayikiniyebyazamugwanezakurushah
Enzo Fernández wahishuyeko yikundira RealMadrid ndetseko ayikiniye byazamugwa neza kurushaho

Aya magambo yatumye abafana bamufata nabi , cyane cyane ko Chelsea muri ibi bihe itarimo guhozaho mu mikinire yayo

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, yinjiye mu ikipe ya Chelsea  mu mwaka wa 2023 yinjiye muri Chelsea aciye agahigo ko kugurwa amafaranga   menshi mubwongereza angana ni  £106.8 kuva icyo gihe yagiye avugwaho kuba ashobora kwerekeza muri Real Madrid, bituma abantu barushaho gutekereza ku hazaza he h’igihe kirekire mu ikipe ya Chelsea

 

Raporo zigaragaza ko Chelsea yafashe ingamba z’imbere mu ikipe, aho umutoza Liam Rosenior bivugwa ko atazakoresha  Fernández mu mikino iri imbere nk’igihano.

 

Liam Rosenior aganira n’itangazamakuru   yagize ati:”Naganiriye na Enzo hashize isaha. Nk’ikipe y’umupira w’amaguru, hamwe nibyo igenderaho , twafashe icyemezo ko atazakina ku mukino w’ejo tuzahuramo na Port Vale kandi ko atazanakina  umukino dufitanye  na Manchester City mu  Cyumweru gitaha”

Umutoza-wa-Chelsea-Liam-Rosenior-aya-magambo-ya-Enzo-yatumye-atazamukoresha-ku-mikino-ibiri-ikipe-ye-izakina-
Umutoza wa Chelsea Liam Rosenior aya magambo ya Enzo yatumye atazamukoresha mu mikino ibiri kipe ye izakina

Kugeza ubu    Enzo  Fernández   ntaragira icyo atangaza  ku mugaragaro kuri ibi , ariko kubera ko umwuka mubi ukomeje kwiyongera, ibye ngo bizagarukwaho cyane nyuma yuko agarutse mu ikipe aho akubutse  mu karuhuko gato k’imikino mpuzamahanga y’ama kipe y’ibihugu .

 

Yanditswe na Bigenimana Didier

Share This Article