Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasabye Abanyarwanda bose, gukora ingendo za ngombwa hagamijwe gufasha Igihugu kugabanya amafaranga yagendaga ku gutumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli, by’umwihariko muri iki gihe byahenze.
Yasobanuye ko hari ingamba Igihugu cyafashe, kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bitabura, harimo kugabanya umuvuduko w’ibyo Abanyarwanda bakoresha bitumizwa hanze, no kongera umuvuduko mu gukoresha ibikorerwa mu gihugu.
Yagize ati: “Abakora ingendo tugomba kuzigabanya ngo dukore ingendo zijyanye n’ubushobozi bwacu, abagura amatike y’indege naho ni uko, bazasanga yahenze […] Gukora ingendo ziri ngombwa biratureba twese nk’Abanyarwanda.”
Minisitiri Sebahizi agaruka ku by’ingendo, yavuze ko abantu bashishikarira kugabanya uburyo bakoragamo ingendo kuko izamuka ry’ibiciro riri mu ntangiriro kandi ritareba gusa ibikomoka kuri peteroli.
Ati: “Ntibirangirira kuri peteroli gusa, kuko ibiciro by’ingendo byazamutse, ibiciro bya gaze byazamutse kimwe n’iby’ibiribwa, iby’ibikoresho byo kubaka byazamutse. Ikiri gutera izamuka ry’ibiciro ni uko, iyo peteroli izamutse, ibijyanye n’ubwikorezi byose bigirwaho ingaruka, imodoka zitwara abagenzi, ibigenda muri ibyo binyabiziga bikazamuka, n’ingendo.”
Yongeyeho ati: “Ibiciro bizazamuka ndetse bizakomeza kuzamuka kuko ibyo tubona ubu ni intangiriro ntituramenya iherezo, ntituramenya n’igihe intambara izarangirira, ingaruka z’ukwezi gushize ubu ni bwo twe turi kuzibona kuko urugendo rwo kuva ahabera intambara kugera hano mu Rwanda ruri hagati y’ukwezi n’amezi 2.”
Mu bijyanye no kumenya niba ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyakemuka vuba, yavuze ko ari intangiriro. Ati: “Turaburira Abanyarwanda, ni itangiriro ry’izamuka ry’ibiciro ntabwo ari iherezo, ingamba turi kuvuga uyu munsi tugomba kuzigira izacu.
Uyu munsi twishyize hamwe tukavuga ngo Abanyarwanda tugiye kugabanya peteroli dukoresha ku munsi tugabanyeho 50%, ufite imodoka mu rugo ariko ashobora kugenda muri bisi, abafite imodoka 2 mu rugo ariko bashobora kugenda muri imwe, baba bagabanyije peteroli bakoreshaho 50%.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagaragaje ko habaho kugabanya ikoreshwa ry’ibitumizwa hanze bakabisimbuza ibiboneka mu Gihugu.
Yagize ati: “Ku bicuruzwa bishobora guhenda kuko ibyinshi tubikura hanze tudafite mu gihugu kandi Abanyarwanda babikoresha buri munsi, nk’umuceri, isukari. Ni ukureba icyo tubisimbuza.
Ku bijyanye n’umuceri dushobora kubona ibiryo bindi biwusimbura kuko tuzi ko tuteza uhagije mu gihugu, twareba uko tugabanya ikoreshwa ry’ibyo bicuruzwa, buri wese yakora kandi bigafasha twese nk’Igihugu kugabanya ibitumizwa mu mahanga.”
Mu kugerageza guhangana n’izamuka ry’ibiciro, Minisitiri Sebahizi agira inama Abanyarwanda gukurikiza ingamba zirimo kugabanya umuvuduko w’ibyo bagura hanze, hakongerwa umuvuduko w’ibikorerwa mu Rwanda no kureba ibintu umuntu akoresha bikorerwa mu mahanga ibyo yabisimbuza bikorerwa mu Rwanda.
