Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwabashije kuburanisha ibirego bisaga 80 byabagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye Nyanza ya Kicukiro.
Minisitiri Amb.Nduhungirehe avuga ko uru rukiko rwagize uruhare mu kwemeza Umuryango Mpuzamahanga ko mu Rwanda habaye Jenoside, ndetse ashima ko ICTR yabashije kuburanisha benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati ” Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda turarushimira rwabashije kuburanisha ibirego nka 80 cyangwa 85 nubwo cyane cyane abagize uruhare mu gutegura Jenoside, nubwo hari bamwe bagizwe abere ariko urwo rukiko rwabashije kwemeza ko mu Rwanda mu 1994 habaye icyaha cya Jenoside.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside mu rubanza rwa mbere rwa Jean Paul Akayesu wari Burugumesitre wa Komine ya Taba, rwaciwe ku itariki ya 2 Nzeri 1998.
Akomeza avuga ko aribwo urukiko mpanabyaha rwemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside nk’icyaha mpanabyaha kandi igakorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe avuga ko nubwo uru rukiko rwari rwemeje ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi bitari byoroshye ko inzego za politiki z’Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Amahanga byemeze ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati ” Kugirango inzego za politiki z’Umuryango w’Abibumbye cyangwa se ibihugu ubwabyo byemeze ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi byaragoranye.”
Avuga ko mu 2014 ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, icyo gihe u Rwanda rwari mu kanama k’umutekano rwashyizeho umwanzuro wo guhamagarira amahanga Kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikanangira.
Ati “Igihugu kimwe aricyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratugora cyanga iyo nyito kivuga ngo ntabwo bemera ko tuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibindi byose bari babyemeye ariko banga icyo kintu cyonyine.”
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko baraye amajoro binginga kugirango Amerika yemere amateka y’Abanyarwanda, ndetse bitwara indi myaka ine muri 2018, kugirango Inteko Rusange yemeze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri 2020 nibwo haje gutorwa umwanzuro wemeza itariki ya 7 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, biba bikozwe nyuma y’imyaka 26 Jenoside ibaye.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimiye bimwe mu bihugu byagiye biburanisha abakoze Jenoside bahungiye mu bihugu byabo ndetse n’ababohereje mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu u Bwongereza aribwo busigaye butarabikora gusa.
Yagaragaje kandi ko ibihugu bya Afurika bitaratera intambwe yo kuburanisha cyangwa kohereza abakoze Jenoside mu Rwanda.”
