Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe bagaragarije, Ubuyobozi ubusabe bw’uko amazina y’abaruhukiye mu rwibutso rwa Nyabitare yakwandikwa ku rukuta rwabugenewe rwamaze kubakwa bikabafasha kuzirikana ababo ndetse no gusigasira amateka.
Kuri uyu wa 13 Mata 2026, ku rwibutso rwa Nyabitare ruherereye mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 4,673.
Mukarushema Consilda, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyabitare,bavuga yuko ibyabaye mu 1994, agaragaza uburyo ubwicanyi bwateguwe kandi bugashyirwa mu bikorwa ku mugaragaro.
Yagize ati: “Ibitero bigitangira, interahamwe zaje ziri mu modoka ziyobowe na Burugumesitiri Gacumbitsi, zitangira kwica abantu benshi. Abenshi barishwe, abandi bashorerwa ku mugezi w’Akagera bajugunywamo.”
Ubu buhamya buhuza n’andi mateka agaragaza ko mu yahoze ari Komini Nyarubuye, Jenoside yakoranywe ubukana ndengakamere, aho ibihumbi by’Abatutsi bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, bamwe bakanajyanwa kurohwa mu mugezi w’Akagera.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ku bwo kubaka urwibutso rwa Nyabitare ruha icyubahiro abaruhukiyemo, ariko agaragaza ko hari ibitaruzura.
Yagize ati: “Kugira ngo rwitwe urwibutso, iyo urebye ku rwinjiriro hari urukuta tubona, turasaba ko rwakwandikwaho amazina y’abaruhukiye muri uru rwibutso kugira ngo bidufashe gusigasira amateka yabo ndetse n’ugeze ku rwibutso ajye azirikana izo mfura, abo babyeyi bacu n’abavandimwe.”
Akomeza agira ati: “Ikindi dusaba ni uko urwibutso turacyabura byinshi rubura kuko amateka ntayarimo mu rwibutso ndetse na hantu hakwifashishwa mu gihe hagize ugira icyibazo cyo guhindura amarangamutima cyangwa aho yafashirizwa mu buryo bumwe.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Dr. Kabera Callixte, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Akomeza agira ati: “Ibyo basaba birumvikana, kwandika amazina y’abiciwe Nyabitare n’abashyinguwe hano ndetse no kugaragaza amateka ni ingenzi. Turimo kubiganiraho kandi turateganya ko bizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”
Urwibutso rwa Nyabitare ruri mu gace kagize amateka akomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu cyahoze ari Komine Nyarubuye, ahabereye ubwicanyi ndengakamere.
Abarokotse Jenoside n’abandi bitabiriye igikorwa bagaragaje ko kwandika amazina no kugaragaza amateka ari ingenzi mu gukomeza guha icyubahiro abishwe, no kurinda ko amateka asibangana.
Mu mwaka w’imihigo wa 2024-2025, Urwibutso rwa Nyabitare nibwo rwavuguruwe, rwubakwa neza mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; rukaba n’ikimenyetso cyo kuvuguruza abayihakana cyangwa abayipfobya. Rwuzuye rutwaye ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 281Frw.




