Amakimbirane y’ubutegetsi muri Sénégal akomeje gukaza umurego nyuma yuko Ousmane Sonko akuwe kumwanya wa Minisitiri w’Intebe.

igire

 

Yanditswe na Bigenimana Didier

Perezida Bassirou Diomaye Faye yagiriye icyizere umuhanga mu bukungu Ahmadou Al Aminou Lo ku gusimbura Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’intebe
Perezida Bassirou Diomaye Faye yagiriye icyizere umuhanga mu bukungu Ahmadou Al Aminou Lo ku gusimbura Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’intebe.

Ibibazo bya politiki muri Senegal byakomeje gukomera nyuma y’uko Perezida Bassirou Diomaye Faye asimbuje Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, agashyiraho umuhanga mu bukungu Ahmadou Al Aminou Lo.
Ibi byarushijeho kongera amakimbirane hagati y’abayobozi bakuru b’igihugu, mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yitegura gutora icyemezo cyisubizwa rya Sonko ku mwanya w’umudepite.

Ousmane Sonko wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe
Ousmane Sonko wakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Perezida Faye yashyizeho Ahmadou Al Aminou Lo, wahoze ari umuyobozi muri banki nkuru kandi uzwiho ubuhanga mu by’imari, nyuma y’iminsi mike yirukanye Sonko mu buryo butunguranye ndetse agasesa guverinoma yose.

Ahmadou Al Aminou Lo aje gufata inshingano mu gihe Senegal ihanganye n’umwenda igihugu gifite ungana na 132% by’umusaruro mbumbe (GDP), ndetse gahunda ya miliyari 1.8 z’amadolari ya Amerika yari yarahawe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ikaba yarahagaritswe.

Ahmadou Al Aminou Lo niwe wagizwe Minisitiri w'intebe
Ahmadou Al Aminou Lo niwe wagizwe Minisitiri w’intebe.

Ugutandukana  kugaragara  kw’ibitekerezo muri  politiki .

Iyirukanwa rya Sonko  umuntu ukunzwe cyane ndetse wagize uruhare rukomeye mu kuzamura Faye muri politiki   rifatwa nk’iherezo ry’igihe kirekire cy’amakimbirane hagati yabo.

Mu gihe Perezida Faye ashaka kongera kugirana ibiganiro na IMF, Sonko we ashyigikiye politiki ishyira imbere ubwigenge bw’ubukungu n’ibisubizo bishingiye imbere mu gihugu. Ibi byatumye habaho kutumvikana gukomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya PASTEF.

Inteko Ishinga amategeko iritegura gufata  icyemezo gikomeye.

Kuri uyu wa kabiri, abadepite baratora ku isubizwa rya Ousmane Sonko mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse banatore Perezida mushya w’iyo nteko nyuma y’iyegura ry’inshuti ye ya hafi El Malick Ndiaye.

Kubera ko PASTEF ifite imyanya 130 kuri 165 mu nteko, Sonko ashobora kubona amahirwe yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, ibintu byamuha  imbaraga zikomeye zo guhangana na Perezida Faye.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibi ari ihirikwa ry’inzego.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Aissata Tall Sall yanenze iki cyemezo, avuga ko ari “ihirika ry’inzego z’ubutegetsi,” ashimangira ko Sonko yagombaga kubanza kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mbere yo gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yanasabye Perezida Faye gusaba ibisobanuro Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo hirindwe icyo yise “ubwiganze bukoresha imbaraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Aissata Tall Sall yanenze iki cyemezo cy’ikurwaho rya Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yego
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Aissata Tall Sall yanenze iki cyemezo cy’ikurwaho rya Ousmane Sonko ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yego.

Ese hazabaho guhatanira umwanya wa Perezida ?

Ivugururwa riherutse gukorwa mu mategeko y’amatora ryatumye Sonko yemerewa kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ibi byafunguye amahirwe y’uko hashobora kubaho guhangana mu matora hagati y’aba bahoze ari inshuti zikomeye muri politiki.

Mu gihe Senegal ikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’umwuka mubi wa politiki, uburinganire bw’imbaraga hagati ya Faye na Sonko buragenda buhinduka kandi abaturage bakomeje guhanga amaso uburyo ayamakibirane yaba bayobozi bombi azarangira  .

Share This Article