Yanditswe na Bigenimana Didier

Polisi yavuze ko abafana 60 ba Crystal Palace bari bazwiho guteza imvururu bategetswe kuva mu mujyi rwagati wa Leipzig ku mugoroba wo ku wa kabiri, mu gihe abantu babiri batawe muri yombi nyuma y’imirwano yabaye hagati y’abafana ba Palace n’aba Rayo Vallecano.
Ibihumbi by’abafana byageze I Leipzig aho hagiye kubera umukino wa nyuma wa Conference League ku mugabane w’iburayi hagati ya Palace n’ikipe yo muri Espagne ya Rayo Vallecano uteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda .
Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abafana b’impande zombi barwana mu mujyi wa Leipzig kuri uyu wa kabiri, Polisi ya Leta ya Saxony yemeje ko abantu babiri batawe muri yombi kandi ko abantu bose bagize uruhare muri izo mvururu bategetswe kuva muri ako gace.
Abapolisi babiri, umwe wo muri Polisi bo muri uwo mugi n’undi wo muri Polisi ya Leta, bakomerekeye byoroheje muri ayo makimbirane hagati y’abafana b’impande zombi.

Polisi yagize iti: “Ahagana saa mbili z’umugoroba abafana ba Rayo Vallecano bagera kuri 300, bafatwaga nk’abashobora guteza umutekano muke , bari bateraniye mu mujyi rwagati.”
Polisi yavuze ko imirwano yahise itungurana hagati yabo n’abafana ba Crystal Palace bari bicaye hanze ya Leo’s Brasserie na Dhillons.
Polisi yongeyeho iti: “Amacupa, ibirahure bya byeri n’intebe zo mu tubari byateranwaga hagati y’impande zombi. Hanabayeho no gukozanyaho ku mubiri.”
“Abapolisi bari aho bahise batabara, batandukanya ayo matsinda y’abafana, basuzuma imyirondoro y’abantu barenga 300 kandi babategeka gutatana.”
“Abafana ba Crystal Palace bazwiho guteza imvururu bagiye hafi ya Penguin Ice Bar, aho abantu bagera kuri 60 bashotoye abafana b’Abanya-Espagne bari bahise, bituma bakikizwa na polisi y’Igihugu.”
Igikorwa cya polisi cyarangiye ahagana saa cyenda n’iminota 15 zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu, aho abafana barenga 320 bari babigizemo uruhare.

Polisi yo muri Leipzig yavuze kandi ko ibikorwa byiswe “fan fest” byabereye mu isoko rikuru ry’umujyi byagenze mu mahoro, ndetse ko hari hateraniye abafana bagera ku 2,000 baturutse ku makipe yombi.

Abafana ba Crystal Palace bagera ku 16,000 bafite amatike yuyu mukino wa nyuma mu gihe biteganyijwe ko abafana ba Palace bagera ku 20,000 bakoze urugendo bava mu majyepfo ya Londres berekeza mu burasirazuba bw’u Budage kwihera ijisho uyu mukino.


Uyu mukino wa nyuma ushobora guha umutoza Oliver Glasner amahirwe yo kuva muri Crystal Palace neza atwaye igikombe cya gatatu mu mezi 13, nyuma yo kwegukana FA Cup na Community Shield.
