Umunyeshuri w’Umunyamerika wari waraburiwe irengero yabonetse yapfiriye mu Buyapani .

igire

Yanditswe na Bigenimana Didier

 

James Weston Higginbotham yabonetse yapfuye kuri uyu wa Gatandatu mu gace kari hanze ya Kyoto
James Weston Higginbotham yabonetse yapfuye kuri uyu wa Gatandatu mu gace kari hanze ya Kyoto.

Abakorerabushake mu bikorwa byo gushakisha no gutabara mu Buyapani babonye umurambo w’umunyeshuri wa kaminuza wari waraburiwe irengero ubwo yari mu biruhuko n’umuryango we. Ibi byashyize iherezo ku gikorwa gikomeye cyo kumushakisha cyamaze iminsi myinshi mu misozi yuzuyemo amashyamba gusa icyateye urupfu rwa Weston ntikiratangazwa.

James Weston Higginbotham w’imyaka 20 y’amavuko yabonetse yapfuye kuri uyu wa Gatandatu mu gace kari hanze ya Kyoto, nk’uko umuryango we wabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
Umuryango we wanditse uti: “Tubabajwe cyane no kubamenyesha ko Weston yabonetse yapfuye, akaba yarabonwe n’itsinda ry’abakorerabushake mu bikorwa byo gushakisha no gutabara mu gace k’imisozi kari hanze ya Kyoto. Agahinda dufite ntikashobora gusobanurwa n’amagambo.”

Weston, wakunda cyane gukurikirana ibijyanye n’ibidukikije no gutembera mu mashyamba , yaburiwe irengero ku wa 29 Gicurasi uyu mwaka nyuma yo gusiga ababyeyi be na musaza we kugira ngo ajye gutembera wenyine muri Kyoto. Byabaye nyuma y’impaka yagiranye na nyina ku bijyanye no gukoresha ChatGPT mu kuyobora urugendo rwabo ndetse n’imutungo kamere ikoreshwa n’ikoranabuhanga rya AI.
Ababyeyi be bakoreshaga porogaramu ya Life360 kugira ngo bakurikirane aho aherereye ,babonye ko yuriye gari ya moshi kandi agasura amaduka atandukanye. Bamwoherereje ubutumwa bamubaza aho yerekezaga, ariko nyuma y’aho amakuru y’aho aherereye ntiyongeye kuboneka , ibintu nyina avugako ko bitari bisanzwe kuri we.

 

Ababyeyi ba Weston, Nancy na Keith Higginbotham bakomeje kugaragazako umwana wabo agishakishwa babinyujije kumbuga nkoranyambaga
Ababyeyi ba Weston, Nancy na Keith Higginbotham bakomeje kugaragazako umwana wabo agishakishwa babinyujije kumbuga nkoranyambaga.

Weston aheruka kugaragara kuri kamera zicunga umutekano (CCTV) agenda wenyine mu gace ka Yamashina, ku nzira ijya mu mashyamba n’inzira z’abakora ingendo zo gutembera mu misozi.

Kubera ko kamera yamufashe hafi y’iyo nzira kandi Weston yari asanzwe akunda gutembera mu misozi, polisi yafashe icyemezo cyo gushakisha muri ayo mashyamba ku wa 2 Kamena icyakora ibikorwa byabo byakomwe mu nkokora n’umuyaga mwinshi ndetse n’imvura nyinshi byibasiye ako karere muri iryo joro.

Abayobozi bagaragaje impungenge z’umutekano wa Weston, mu gihe yaba yarari mu misozi igihe iyo iyo mihindagurikire y’ikirere yabaga.Igikorwa cya polisi cyo kumushakisha cyamaze amasaha 72 mu mashyamba ry’inzitane aho yaherukaga kugaragara cyarangiye ku wa Gatanu ,aho cyarimo abapolisi barenga 100, imbwa zitojwe gushakisha abantu ndetse na kajugujugu.

Ishyamba riri i Kyoto aho Weston yari yaburiye.
Ishyamba riri i Kyoto aho Weston yari yaburiye.

Kuri uyu wa gatandatu, umuryango wa Higginbotham watangiye igikorwa cyawo cyo kumushakisha, ufashijwe n’abaturage bo muri ako gace ndetse n’itsinda ry’abahanga mu gushakisha no gutabara, bagamije kugenzura ibice by’amashyamba ya Yamashina polisi itari yaragezemo.
Nyuma y’uko umurambo wa Weston ubonetse, umuryango we washimiye abantu bose bagize uruhare mu gusangiza abandi inkuru ye no mu bikorwa byo kumushakisha.

Bagize bati: “Urukundo, impuhwe n’inkunga twahawe byadufashije guhangana n’iminsi y’akababaro gakomeye twanyuzemo. Murakoze ku bitekerezo byanyu, amasengesho n’inkunga mwaduhaye. Turacyabikeneye kurusha mbere hose. Tuzahora dukunda Weston.”

 

Share This Article