Guverinoma ya Niger yashyizeho itegeko rishya rihana ubutinganyi.

igire

Niger yashyize mu bikorwa igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha gihana ibikorwa by’ubutinganyi n’ibihano bikomeye birimo igifungo kirekire.Iki gihugu gikurikije inzira y’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba byashyizeho amategeko akakaye agamije kurwanya ibikorwa by’ubutinganyi.

Nubwo imibanire y’abahuje ibitsina yari isanzwe itarebwa neza kandi igafatwa nabi muri Niger, igihugu gifite abaturage benshi b’abayisilamu, mbere ubutinganyi nti bwafatwaga   nk’icyaha gihanwa n’amategeko muri Niger .Nk’uko itegeko rishya ribiteganya, abantu bagirana imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 ndetse n’ihazabu y’amafaranga.

Iryo tegeko kandi rivuga ko umuntu wese ukora cyangwa ugerageza gukora igikorwa gifatwa nk’icy’urukozasoni cyangwa kinyuranyije na kamere, cyangwa ibikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi  , abihindura ibitsina, azahanishwa ibihano nk’ibyo.Riteganya kandi ko umuntu wese ushyingiranwa n’uwo bahuje igitsina ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 20.

Kuva Jenerali Abdourahamane Tiani yafata ubutegetsi mu ihirikwa rya leta ryabaye mu 2023, ubutegetsi bwe bwakunze kunenga ibihugu by’Iburengerazuba no kwamagana zimwe mu ndangagaciro zabyo.

Iri vugururwa ry’amategeko ryatangiye gutegurwa ku butegetsi bwa Perezida wahoze ayobora Niger, Mohamed Bazoum, nyuma y’igitutu cy’amatsinda y’abayisilamu n’abadepite.

Igitekerezo cyo kuvugurura amategeko hagamijwe guhana ubutinganyi  byatangiye kubutegetsi bwa Mohamed Bazoum
Igitekerezo cyo kuvugurura amategeko hagamijwe guhana ubutinganyi cyatangiye ku butegetsi bwa Mohamed Bazoum.

Nubwo iri tegeko ryatangiye gukurikizwa muri Gashyantare, abaturage benshi ntibari bararyitayeho kugeza mu minsi ya vuba, ubwo ryatangazwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe bavuga ko hashobora gukurikiraho ibikorwa bikomeye byo kurirwanya .

Minisitiri w’Ubutabera wa Niger, Alio Daouda, yavuze ko igihugu cyafashe iki cyemezo  mu bwisanzure no mu busugire bwacyo bwuzuye, asobanura ko ubutinganyi budahuye n’indangagaciro z’imibereho n’umuco bya Niger.

Minisitiri w’Ubutabera wa Niger, Alio Daouda avugako gushyiraho itegeko rihana ubutinganyi ari icyemezo bafashe nta gitutu kibayeho.
Minisitiri w’Ubutabera wa Niger, Alio Daouda avugako gushyiraho itegeko rihana ubutinganyi ari icyemezo bafashe nta gitutu igihugu gishyizweho .

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW

Share This Article