Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abarimo Daniel Libeskind, Umunyabugeni mu guhanga inyubako akaba n’uwashinze Studio Libeskind, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ibijyanye no gushushanya inzu n’ibindi bijyanye n’imyubakire.
Libeskind yari kumwe n’itsinda ayoboye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango kENUP Foundation, utera inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yabakiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2026.
Ibiganiro byabo byibanze ku mishinga irimo ishyirwaho ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hagamijwe kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kurushaho gushyiraho ahantu ho kwibukira no kwigisha amateka.
Studio Libeskind izakora uyu mushinga yashinze Studio Daniel Libeskind afatanyije n’umugore we Nina Libeskind mu 1989, nyuma yo gutsindira irushanwa ryo gukora inzu ndangamateka iri i Berlin mu Budage, Jewish Museum Berlin, umwe mu mishinga yamuhesheje izina ku Isi.
The Jewish Museum Berlin yashushanyijwe na Daniel Libeskind, umushinga wuzuye mu 1999 inzu ndangamurage itahwa mu 2001, ikaba ari inzu ndangamateka igaragaza ubuzima Abayahudi babayemo ndetse n’ingaruka za Jenoside bakorewe.
AMAFOTO:




