Komisiyo y’u Burayi yasabye sosiyete Meta guhindura uburyo imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram zikora, ivuga ko zifite imiterere ishishikariza abazikoresha kumara igihe kinini bazireba, ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bana n’urubyiruko.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, aho iyo komisiyo yaburiye Meta ko ishobora gucibwa ihazabu ishobora kugera kuri 6% by’amafaranga yinjiza ku rwego rw’isi mu mwaka, mu gihe itakosora ibyo ishinjwa.
Komisiyo y’u Burayi ivuga ko Meta itigeze isuzuma neza cyangwa ngo igabanye ingaruka ziterwa n’uburyo Facebook na Instagram zubatsemo, burimo urutonde rw’ibikomeza kugaragara nta herezo (infinite scroll), ibyifuzo by’ibiri ku mbuga bishingiye ku myitwarire y’uyikoresha, ndetse no gutangira gukina amashusho mu buryo bwikora.
Komisiyo isobanura ko ibyo byose bituma abakoresha bakomeza kunyuzamo amaso ku birimo igihe kirekire batabigambiriye, bikabatera gukoresha izo mbuga mu buryo bukabije.
Yanagaragaje ko uburyo bwo kurinda abana buri muri Facebook na Instagram butoroshye gukoresha, ndetse n’uburyo bwo kugabanya igihe bamara ku mbuga nkoranyambaga butarimo gukora neza.
Mu gusubiza ibi birego, Meta yavuze ko itemeranya n’ibyagaragajwe na Komisiyo y’u Burayi, ishimangira ko imaze imyaka ibiri ishyizeho konti zihariye z’abangavu n’ingimbi (Teen Accounts), zifasha ababyeyi kugenzura uburyo abana babo bakoresha Instagram, harimo no kuyifunga nijoro cyangwa kugena igihe ntarengwa bamara bayikoresha ku manywa.

Iperereza kuri Meta ryatangiye muri Gicurasi 2024 rishingiye ku mategeko y’u Burayi agenga serivisi zo kuri internet (Digital Services Act – DSA), agamije kurushaho kurinda abakoresha, by’umwihariko abana.
Meta yemerewe gutanga ibisobanuro no kugaragaza ingamba izafata kugira ngo ikosore ibyo ishinjwa. Icyakora, Komisiyo y’u Burayi yavuze ko niharamuka habuze impinduka zifatika, iyi sosiyete ishobora gufatirwa ibihano bikomeye birimo ihazabu ingana na 6% by’inyungu yinjiza ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe kimwe, u Burayi bukomeje gutekereza ku ngamba rusange zagabanya uburyo abana n’ingimbi bagera ku mbuga nkoranyambaga. Biteganyijwe ko Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, azashyikirizwa raporo y’inzobere kuri iki kibazo, mbere yo gutangaza imyanzuro mishya mu mezi ari imbere.
Meta ni sosiyete nini y’ikoranabuhanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izwi cyane kubera kuba nyir’imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, WhatsApp na Threads. Yahoze yitwa Facebook, Inc., ariko mu 2021 yahinduye izina iba Meta Platforms, Inc..
BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW
