Inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye amashyamba yahitanye 12 muri Espagne.

igire

Abantu 12 bamaze gupfa bazize inkongi y’umuriro w’amashyamba yibasiye agace ka Los Gallardos, hafi y’Umujyi wa Almería mu Ntara ya Andalusia, mu majyepfo ya Espagne.

Uyu muriro watangiye ku wa Kane nimugoroba, ukomeza gukomera bituma abashinzwe kuzimya inkongi bagera kuri 150 bajya kuwurwanya, bifashishije n’imodoka zitwara amazi.

Abayobozi ba Andalusia batangaje ko bamwe mu bishwe n’iyi nkongi basanzwe mu modoka zabo, mu gihe umuriro wakomezaga gukwira mu bice by’amashyamba.

Pedro Sánchez yatanze ubutumwa bw’akababaro ku bapfushije ababo biturutse kuri iyi nkongi.
Pedro Sánchez yatanze ubutumwa bw’akababaro ku bapfushije ababo biturutse kuri iyi nkongi.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yagaragaje akababaro yatewe n’iyi mpanuka, ashyikiriza ubutumwa bw’akababaro imiryango y’ababuze ababo ndetse asaba abaturage gukomeza kwitwararika.

Ati: “Ni agahinda gakomeye kubera ingaruka zatewe n’iyi nkongi yibasiye Intara ya Almería.”

Abaturage benshi bahunze ingo zabo

Kubera ubukana bw’umuriro, abaturage bo mu bice bitandukanye by’aho wabereye basabwe kuva mu ngo zabo kugira ngo barinde ubuzima bwabo.

Abantu benshi bakomeretse barimo umugore wagize ibisebe by’umuriro ndetse n’undi wagize ikibazo cyo guhumeka kubera umwotsi, bajyanywe kwa muganga. Abandi bantu bane bavuriwe aho bari kubera ibibazo byo mu myanya y’ubuhumekero n’ubushye budakomeye.

Abantu bagera kuri 50 bahise bashyirwa mu kigo cyagenewe kubakira abimuwe, mu gihe imihanda imwe n’imwe yafunzwe kubera iyi nkongi.

Abatabazi bari mu rugamba rwo kuzimya umuriro

Abashinzwe ubutabazi bavuze ko bakiriye telefoni zirenga 150 z’abaturage batabaraga bavuga ko babonye umuriro ukomeye hafi y’umuhanda wa N-340A.

Bamwe mu batangaga amakuru bavugaga ko bishoboka ko umuriro watangiye nyuma y’uko insinga z’amashanyarazi zigwiriye hafi y’umuhanda, bigatuma ukwirakwira vuba mu mashyamba yari hafi aho.

Abayobozi bashyizeho urwego rukomeye rwo guhangana n’iyi nkongi, ndetse hateganyijwe koherezwa ku butaka ingabo zidasanzwe zishinzwe gutabara mu bihe bikomeye (UME).

Abashinzwe kuzimya umuriro mu rugamba rwo guhashya inkongi y’amashyamba muri Espagne.
Abashinzwe kuzimya umuriro mu rugamba rwo guhashya inkongi y’amashyamba muri Espagne.

Espagne ihanganye n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije

Iyi nkongi ibaye mu gihe Espagne iri mu bihe by’ubushyuhe bukabije, aho Minisitiri w’Intebe Pedro Sánchez yari aherutse gutangaza ko igihugu cye kizakoresha uburyo bunini kurusha ubundi mu mateka mu guhangana n’inkongi z’umuriro mu mpeshyi.

Mu myaka ishize, Espagne yagiye ihura n’ubushyuhe bukabije bumara igihe kirekire, aho ubushyuhe rimwe na rimwe burenga dogere 40°C, ibintu bituma amashyamba ashobora gufatwa n’umuriro byoroshye.

Mu 2025, amakuru ya Sisitemu y’Uburayi ikurikirana inkongi z’amashyamba (EFFIS) yagaragaje ko hegitari zisaga 393,000 z’amashyamba n’ibindi bice byangijwe n’umuriro muri Espagne, bikaba byari bimwe mu bihe bikomeye igihugu cyagize mu mateka ya vuba.

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW

Share This Article