Umuraperi w’icyamamare Pitbull yanditse amateka mashya muri Guinness World Records(igitabo cy’andikwamo abakoze uduhigo tudasanzwe kw’isi) nyuma yo guhuriza hamwe abantu 22.141 bari bambaye ingofero zigaragaza umutwe nkufite uruhara (bald caps), mu gitaramo yakoreye muri Hyde Park i Londres mu Bwongereza, ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga.

Ibi byabereye mu iserukiramuco rya BST Hyde Park Festival, aho Pitbull yari umuhanzi mukuru. Nubwo asanzwe afite uruhara, na we yambaye bald cap kugira ngo yemererwe kubarwa mu bahize aka gahigo, kuko katari ako guhuriza hamwe abantu bafite uruhara, ahubwo kari ako guhuriza hamwe abantu benshi bambaye udupfukamunwa tubwigana.
Nyuma yo gushyikirizwa icyemezo cya Guinness World Records, Pitbull yavuze ko yishimiye cyane iki gikorwa, agaragaza ko atatekerezaga ko kizagerwaho.
Yagize ati: “Nabuze amagambo. Ni nde wari gutekereza ko umwana w’umwimukira wa mbere ukomoka muri Cuba ashobora guca no gukora amateka nk’aya?”
Umucamanza wa Guinness World Records, Will Munford, yavuze ko Pitbull na we yagombaga kwambara bald cap kugira ngo abarwe mu bahize aka gahigo, kuko icyiciro cyahatanirwaga kitarebaga abantu bafite uruhara ahubwo cyarebaga abari bambaye iyo myambaro.


Mu rwego rwo kwemeza neza umubare w’abitabiriye, hifashishijwe abakorerabushake bagera kuri 400, bagenzuraga buri muntu winjiraga mu gitaramo. Hanakoreshejwe amashusho yafashwe na drone ndetse n’itsinda ry’ababaruraga abantu 42 bari inyuma y’urubyiniro.

Igitekerezo cyo kugerageza guca aka gahigo cyaturutse ku mufana wa Pitbull witwa Jack Remmington, usanzwe akora ibiganiro bya podcast ndetse anatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore yari yashyize kuri TikTok amashusho agaragaza ko iserukiramuco rya BST Hyde Park rifite ubushobozi bwo kwakira abantu 65.000, bityo rikaba ryashoboraga guca agahigo ko guhuriza hamwe abantu benshi bambaye nk’uko Pitbull agaragara.
Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwiriye cyane, Remmington yavuganye n’abayobozi ba Guinness World Records ndetse n’umunyamakuru wa BBC Radio 1, Greg James, maze boherereza Pitbull ubutumwa bamubaza niba yakwemera icyo gitekerezo, na we arabyemera.

Muri Gashyantare 2026, Pitbull yahise atumira abafana be kuzitabira igitaramo cyo ku wa 10 Nyakanga bambaye bald caps, ababwira ko bazagira ibihe byiza kandi bakandika amateka.
Yagize ati: “Ndashimira buri wese uzambara bald cap. Buri gihe iyo uyambaye uba ugiye kugira ibihe byiza. Murakoze ku rukundo, ku bwitange no ku nkunga munkomeza.!”
Mbere y’iki gitaramo, nta muntu cyangwa itsinda ryari ryarashyizwe muri Guinness World Records ku cyiciro cy’itsinda rinini kurusha andi ry’abantu bambaye bald caps. Pitbull n’abafana be barenga ibihumbi 22 bahise baba aba mbere mu mateka y’iki cyiciro, banashyiraho agahigo gashya kazajya gahatanirwa mu bihe biri imbere.
BIGENIMANA Didier /IGIRE.RW
