Nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko ashobora gufunga bimwe mu bitangazamakuru bikorera muri iki gihugu, ibyo yari yavuze byamaze gushyirwa mu bikorwa.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ibikorwa by’ibitangazamakuru birimo NTV Uganda, SP TV, Daily Monitor na The East African byarahagaritswe, nyuma y’uko ibiro by’ikigo Nation Media Group (NMG) bikorera i Kampala bifunzwe n’abashinzwe umutekano.
Nation Media Group ni imwe mu masosiyete akomeye mu rwego rw’itangazamakuru muri Afurika y’Iburasirazuba, ifite ibitangazamakuru bikurikirwa n’abantu benshi mu karere.
Iki cyemezo gikurikiye ubutumwa Gen. Muhoozi yari aherutse gutangaza ku rubuga rwa X, aho yavuze ko hari ibitangazamakuru agiye gufunga. Icyo gihe benshi babifashe nk’amagambo asanzwe akunze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga, ariko byaje kugaragara ko yari afite umugambi wo kubishyira mu bikorwa.
Kugeza ubu, impamvu nyakuri yatumye ibyo bitangazamakuru bihagarikwa ntiratangazwa ku mugaragaro. Gusa Gen. Muhoozi yavuze ko icyemezo cyo kubifunga cyemejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, anavuga ko ari na we uzafata icyemezo cya nyuma cyo kubyemerera kongera gukora cyangwa kubifunga burundu.
Iri fungwa ryateye impaka mu gihugu no mu karere, aho bamwe bagaragaza impungenge ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda, mu gihe abandi bategereje ibisobanuro birambuye ku mpamvu zafashwe nk’ishingiro ry’iki cyemezo.
