Umurongo uhamye, Ubuyobozi bwiza n’ishoramari

igire

Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze Gates Foundation na Microsoft, Bill Gates uherutse gusura u Rwanda yavuze ko icyumweru yamaze arusura yasigaranye isomo ry’uko iyo igihugu kiyobowe neza, kigashora imari mu baturage, mu bumenyi no mu ikoranabuhanga, impinduka zifatika zishoboka.

Bill Gates yasuye u Rwanda mu mpera za Nyakanga, mu ruzinduko rwari  rugamije kumenya byinshi ku rugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere izi nzego no kuganira n’abayobora ibigo bifite uruhare mu kubaka ejo hazaza ha Afurika.

Mu rugendo rwe rw’icyumweru mu Rwanda, Bill Gates yasuye ahantu hatandukanye hagaragaza iterambere ry’u Rwanda mu buzima, ikoranabuhanga n’uburezi anahura n’abayobozi batandukanye.

Yavuze ko yiboneye n’amaso ye uburyo igihugu cyashoye imari mu baturage, mu buzima, mu ikoranabuhanga no mu bayobozi bafite icyerekezo.

Yagize ati “Mvuye mu cyumweru cyiza cyane namaze mu Rwanda. Ingendo nkunda kurusha izindi ni izinsigira imbaraga n’icyizere. Niba ushaka impamvu zo kugira icyizere ku hazaza, mu Rwanda ni ho hantu heza watangirira.”

Yashimangiye ko icyamushimishije kurusha ibindi ari uko ishoramari ry’igihe kirekire ryashyizwe mu baturage no mu nzego z’igihugu ryatanze umusaruro ugaragara.

Ati “Icyantangaje kurusha ibindi ni uburyo u Rwanda rwashoye imari mu baturage, rwubaka inzego zikomeye, ibintu byavuyemo iterambere rifatika.”

Yakomeje avuga ko yashimye uburyo mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwageze kuri imwe mu mpinduka zikomeye Afurika mu rwego rw’ubuzima, aho kuva mu mwaka wa 2000, umubare w’abana bapfa batarageza ku myaka itanu wagabanutseho 73%.

Ati “Impfu z’ababyeyi babyara zagabanutseho hejuru ya 80%, kandi ubu hafi ya buri mugore utwite abyarira kwa muganga ari kumwe n’umukozi w’ubuzima ubifitiye ubumenyi.”

Yanagarutse ku bayobozi ndetse n’abahanga mu guhanga udushya bafite uruhare mu gutuma iri terambere rigerwaho yahuye na bo ubwo yari muri uru ruzinduko mu Rwanda avuga ko Umuryango Gates Foundation utewe ishema no guhsyigikire bene abo bayobozi mub kubaka iterambere.

Yagize ati “Afurika iri kwinjira mu gihe gishya kiyobowe n’Abanyafurika ubwabo, kandi kubyibonera byarantangaje.”

Akomeza agira ati “Muri Gates Foundation, inshingano zacu ni ukumva abayobozi nk’abo nahuye na bo, no kubashyigikira tubaha ubushobozi, amakuru n’ubumenyi bwihariye, kugira ngo buri faranga bashora mu kurokora ubuzima no kubuteza imbere ritange umusaruro ufatika.”

Share This Article