Abanya-Noruveje bakomeje kunamira Umwami Harald watanze ku myaka 89, nyuma y’imyaka 35 ku ngoma, mu gihe umuhungu we Haakon VIII yahise yima ingoma nk’umwami mushya w’igihugu.
Umwami Harald V, wari umwami umaze igihe kirekire ku ngoma mu Burayi, yatanze ku wa Gatanu mu Bitaro bya Kaminuza ya Oslo, aho yari amaze iminsi arwariye kuva ku wa 17 Kanama.
Harald V yari azwi nk’umwami wahuzaga Abanya-Noruveje, ushyigikira impinduka, ubwuzuzanye n’umuryango urangwa no kwihanganirana. Ku ngoma ye y’imyaka 35, yabaye umwe mu bimenyetso by’igihugu gifunguye kandi cyakira abantu batandukanye.
Nyuma y’urupfu rwe, muri Noruveje hatangajwe igihe cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu. Ibihumbi by’abaturage bakomeje kujya ku Ngoro y’Umwami i Oslo, aho umurambo we uri gushyirwa ahagaragara, kugira ngo bamwunamire kandi bashyire indabo.

Line Stousland, umwe mu Banya-Noruveje baje kunamira umwami, yabwiye AFP ati: “Yagize uruhare rukomeye kandi yari umwami wahuzaga abantu. Yari umwami w’abaturage, ameze nka sekuru w’igihugu cyose.”
Harald v yapfuye arwaye haemolytic anaemia, indwara ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso twangirika ku buryo bwihuse, bigatera umunaniro no guhumeka nabi.
Kugeza ubu, itariki y’umuhango wo kumushyingura ntiratangazwa. Muri Noruveje, amabendera yamanitswe hagati mu rwego rwo kumwunamira, mu gihe amafoto ye yambaye imyambaro y’icyubahiro agaragara ku nyubako za Leta, mu biro, mu maduka ndetse no ku byapa bihagararwaho na bisi.
Haakon VIII niwe wahise yima ingoma.
Mu gihe igihugu kiri mu cyunamo, umuhungu w’Umwami Harald V w’imyaka 53 yahise y’imikwa nk’u mwami mushya wa Noruveje. Ubu azwi ku izina rya Haakon VIII, asimbura se watanze.

Biteganyijwe ko Haakon VIII azarahira imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri, akiyemeza kurinda no kubahiriza Itegeko Nshinga n’amategeko bya Noruveje.
Haakon asanze ubwami bwa Noruveje buzwiho kuba bugezweho kandi burangwa no kwicisha bugufi, ariko kandi bukaba buherutse guhura n’ibibazo n’impaka byagize ingaruka ku isura y’umuryango w’ibwami.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abanyapolitiki babiri bakomeye bo muri Noruveje ndetse n’umwamikazi bavuzweho kuba baragiranye umubano na Jeffrey Epstein, umugizi wa nabi wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Iperereza rya polisi kandi ryatangiye kuri Thorbjorn Jagland, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Noruveje, kubera gukekwaho ibyaha bya ruswa.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ni icya Marius Borg Hoiby, umuhungu w’umwamikazi w’imyaka 29 akaba n’umwana w’umugabo wa Haakon VIII. Muri Kamena, yakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gufata ku ngufu n’ibindi byaha 32, birimo ihohoterwa rikorerwa mu rugo.
Minisitiri w’Intebe Jonas Gahr Store, nyuma yo guhura n’umwami mushya, yavuze ko igihugu cyinjiye mu kindi gihe.Ati: “Ibihe birarangiye. Ibindi bishya biratangiye. Umwami yatanze . Harakabaho umwami.”

Store yavuze kandi ko Abanya-Noruveje bazakomeza kwibuka Harald V kubera urukundo yakundaga abaturage, urwenya rwe, n’icyizere yahoraga abagaragariza.
BIGENIMANA Didier /IGIRE.RW
