Kwita izina: nibyo birori bizanira Abanyarwanda ibyamamare

igire

Umuhango wo kwita abana b’ingagi amazina watangiye mu 2005, byumvikana ko ubaye ku nshuro ya 21 kandi buri mwaka haba hari abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo, abayobozi, abanyapolitike, n’ibyamamare mu myuga itandukanye (abakinnyi b’umupira, abakinnyi ba filimi abaririmbyi n’abandi).

Kwita Izina bigitangira mu myaka ya mbere, nta byamamare ku rwego mpuzamahanga byari byagatangiye kwitabira, kuko uwo muhango wagombaga kubanza kwamamara ku rwego rw’igihugu, wamara kuba ubukombe inzego zibishinzwe zikabona kuwuratira amahanga, kandi byaje no kugerwaho.

Mu bucukumbuzi twakoze kuri murandasi, hari imyaka tutabashije kubonamo amazina y’abise izina, ariko twabonye imibare y’abana b’ingagi bahawe amazina.

Urugero muri 2005, Kwita Izina bibaye ku nshuro ya mbere abana b’ingagi 23 ni bo bahawe amazina, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa murandasi rw’ikigo Volcanoes Rwanda, mu gihe muri 2006 habonetse abana 12.

Mu 2007 ni bwo umuhango watangiye kwitabirwa by’umwihariko n’abayobozi, abaturage baturiye inkengero za pariki y’igihugu y’ibirunga ndetse n’ibigo bikora mu mirimo yo kurengera ibidukikije.

Abayobozi bise abana b’ingagi amazina icyo gihe barimo Monique Nsanzabaganwa icyo gihe wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari n’Igenamigambi, yise umwana w’ingagi Garuka Kaneza, umuherwe mu by’amashyanyarazi Craig Julian n’umukobwa we bise ingagi Mushya, impuguke mu bucyerarugendo bwo muri Afurika Linda Friedman watanze izina Abashyitsi, n’ikigo gicuruza ibikomoka kuri peterori cya Kobil cyatanze izina rya Ntaribi.

Mu 2008, abana b’ingagi bahawe amazina ni 20, muri 2009, Jillian Miller wabaye Umuyobozi w’ikigo kita ku Ngagi (The Gorilla Organization), yise umwana w’ingagi izina rya Uzarama, nk’uko amakuru dukesha icyo kigo abigaragaza.

Muri 2010, umuhango wahuriranye n’Umwaka Mpuzamahanga wa LONI wo kwita ku Ngagi, ariko nta makuru afatika twabashije kubona ku byamamare byitabiriye umuhango. Ni na ko bimeze guhera mu 2011 kugeza mu 2013.

Muri 2014 ni bwo hatangiye kuza ibyamamare bitandukanye nubwo naho nta makuru ahagije ahari, usibye gusa ko mu bitabiriye harimo Umunyakenyakazi usiganwa ku maguru witwa Tegla Loroupe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa African Wildlife Foundation

Mu 2015 ingagi 24 ni zo ziswe amazina n’abayobozi b’ibigo by’ubukerarugendo no ku kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanga. Bamwe muri bo ni Simon Naylor watanze izina Icyogere, Dr Allan Karlsson wayise Icyifuzo, na Dr Jurie Moolman wayise Urakoze.

Guhera mu 2016, Kwita Izina bigeze ku nshuro ya 11, ni bwo hatangiye kugaragaramo ibyamamare n’abayobozi batandukanye barimo Sir David Attenborough watanze izina Inshungu, izina yise umwana w’ingagi wavutse ku ngagi yari imaze gupfusha undi mwana. Hari na Mary Ann McDonald wise umwana w’ingagi Ntamupaka, Tony Adams wakiniye Arsenal aba na kapiteni w’ikipe y’Ubwongereza, yise umwana w’ingagi Sura’urwanda, mu gihe umuhanzi Ngabo Meddard (Meddy) yamwise izina Inkoramutima, mu gihe itsinda rya Urban Boys ryamwise Ukwiyunga.

Mu 2017, haje Dr Tara Stoinski ukuriye ikigega kitiriwe Dian Fossey, watanze izina rya Macibiri mu rwego rwo kunamira Umunyamerikakazi Dian Fossey Nyiramacibiri witangiye Ingagi zo mu Birunga ahagana mu 1980 akaza kwica na ba rushimusi.

Abandi bantu bakomeye baje Kwita Izina mu 2017 barimo Laurent Lamothe, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti, n’umukinnyi wa filimi wo muri Nigerika Patience Ozokwor.

Mu 2018, mu byamamare byaje harimo Laureano Bisan Etamé-Mayer (Lauren/Laureano), wigeze gukinira Arsenal. Umwana w’ingagi yamwise Ikipe. Andi mazina yatanzwe icyo gihe harimo Izahabu, Kunesha, Uburumbuke n’ayandi.

Kwita Izina mu 2018 habonetse abana b’ingagi 21 bahawe amazina n’abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga, abakora mu kurengera ibidukikije, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abakina imikino itandukanye, n’abanyamuzika barimo itsinda rya Mafikizolo.

Mu 2019, habonetse abana 25 biswe amazina ari nabwo haje abantu b’ibyamamare bo ku rwego rwo hejuru kurusha mu myaka yabanje.

 

Harimo umuhanzi Ne-Yo watanze izina Biracyaza, Dr Abdul Aziz, uzwi nka the Green Sheikh (Uwihebeye ibidukikije) watanze izina Zahabu. Strive Masiyiwa wise umwana w’ingagi Ishusho, Naomi Campbell wamwise Intarutwa.

Mu bindi byamamare byatanze amazina harimo Tony Adams, Louis van Gaal, na Sherrie Silver, abayobozi ku rwego mpuzamahanga barimo Amina Mohammed, Hailemariam Desalegn, Igikomangoma Basma bint Ali n’abayobozi mu byo kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanga.

Sherry Silver, we by’umwihariko muri Kanama 2023 yagiye gusura ingagi yise Ibirori.

Mu 2020, icyorezo cya Covid-19 cyazanye impinduka mu Kwita Izina aho byakorwaga n’abakozi bo muri Parike y’Ibirunga, ariko abakinnyi ba Arsenal icyo gihe yari ifite amasezerano ya Visit Rwanda, nabo batanze amazina badahari hifashishijwe itumanaho ry’amashusho.

Harimo Héctor Bellerín watanze izina rya Iriza, Pierre-Emerick Aubameyang na Bernd Leno ariko bo ntabwo amazina batanze twabashije kuyabona.

Muri 2021 nabwo ni ko byagenze, aho Neymar na Kylian Mbappé bise umwana w’ingagi Ingeri. Abandi bana b’ingagi 24 bari bahawe amazina mbere n’abafatanyabikorwa mu mu kurengera ibidukikije, abarinzi ba parike, abakurikirana ubuzima bw’inyamaswa n’abandi.

Kwita Izina mu 2022 nabyo byitabiriwe n’abantu b’ibikomerezwa ku rwego mpuzamahanga, bise abana b’ingagi 20 n’umuryango mushya w’ingagi wari umaze kubaho muri mwaka. Mu bantu bakomeye bise amazina harimo Umukinnyi wa filimi Uzo Aduba wise Ingagi Imararungu, Igikomangoma Charles wa Wales watanze izina Ubwuzuzanye, Didier Drogba ari nawe wari umushyitsi mukuru umwana w’ingagi yamwise Ishami.

Mu bindi byamamare byise amazina mu 2022 harimo abaririmbyi, n’abakinnyi ba filimi bakurikira: Youssou N’Dour, Gilberto Silva, itsinda rya Sauti Sol, Naomi Schiff, na Juan Pablo Sorín.

Mu 2023, Kwita Izina byari bibaye ku nshuro ya 18. Abana b’ingagi bahawe amazina ni 23 mu muhango wagaragayemo ibyamamare byinshi nk’uko bigaragara ku rutonde rwashyizwe ahagaragara na RDB rwiganjemo abakinnyi ba filimi barimo Kevin Hart, Sol Campbell, Bernard Lama, Joakim Noah, Lais Ribeiro, Winston Duke, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba batanze izina rya Narame.

Kwita Izina ku nshuro ya 19 mu 2024, abana b’ingagi 40 ni bo bahawe amazina ahari hahuriye ibyamamare birimo Michelle Yeoh Todtm umukinnyi wa filimi wo muri Malaysia watanze izina Rwogere risobanura intego y’u Rwanda yo gukomeza kugira uruhare nyamukuru mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu 2025, u Rwanda rwita izina ku nshuro ya 20, nabwo habonetse abana b’ingagi 40 ndetse haza n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye birimo abakinnyi ba filimi n’abaririmbyi bakurikira:

Khaby Lame yise umwana w’ingagi Ogera, Michael Bay yamwise Umurage, Jeanine Rema uzwi nka Khadja Nin yatanze izina Garuka, Mathieu Flamini yamwise Rubuga, Laura Kabasomi Kakoma (Somi) yamwise Iwacu, Yemi Alade yamwise Kundwa, Luis García amwita Iraba, Bacary Sagna amwita Amahumbezi, Javier Pastore yatanze izina rya Ganza.

Kuri iyi nshuro ya 21 tariki 04 Nzeri 2026, mu byamamare byagaragaye ku rutonde rw’abise amazina abana b’ingagi 22 harimo aba bakurikira:

Miguel Ángel Gil Marín, Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Kenza Ameloot Miss w’Ububiligi 2024 ufite inkomoko y’u Rwanda, Uwimbabazi Jeannette ni umurinzi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, umuhanzi Israel Mbonyi, Alastair Fothergill, umuyobozi wa filime akaba n’umuhanga mu gukora filime zerekeye ibidukikije.

Hari na Patrice Evra, Umufaransa wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, Mamadou Sakho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa wakinaga nka myugariro wo hagati, Marie-Clémentine Dusabejambo, umukinnyi wa filime w’Umunyarwandakazi wamamaye ku rwego mpuzamahanga, akaba yaritabiriye iserukiramuco rya Cannes Film Festival mu 2026, hari na James Chester wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza. Yakiniye Hull City, West Bromwich Albion, Aston Villa na Stoke City.

Ku isi yose habarirwa Ingagi zo mu Birunga 1060. Kuva umuhango wa Kwita Izina watangira kuba igikorwa ngarukamwaka mu Rwanda guhera mu 2005, ingagi zo mu misozi 438 ni zo zimaze

aba nibo bise amazina abana bingagi

Share This Article