Formula 1 iri mu cyerekezo cyagutse cy’u Rwanda (AMAFOTO )

igire

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuzana isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 mu Rwanda biri mu cyerekezo cyagutse cy’iterambere ry’igihugu, rigamije kurenga kwakira igikorwa mpuzamahanga cya siporo, rikaba n’umwanya wo gufungura amahirwe mashya ku Banyarwanda no ku mugabane wa Afurika.

Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Ukwakira, ubwo hatangazwaga ku mugaragaro ko isiganwa Mpuzamahanga ry’imodoka, Formula 1 ryo muri 2031 rizabera mu Rwanda.

Hari mu kiganiro yahuriyemo na Stefano Domenicali uyobora Formula 1 na Mohammed Ben Sulayem uyobora Fédération Internationale de l’Automobile (FIA), bagaragaza ko uyu mushinga ugamije no guteza imbere ubushobozi bw’abaturage, ishoramari n’uruhare rwa Afurika muri siporo mpuzamahanga.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito, rudakwiye kwishyiriraho imipaka ishingiye ku bunini bwacyo, asaba abashidikanya ku bushobozi bwacyo bwo kwakira Formula 1 gutegereza bakazareba ibizagerwaho.

Ati: “Formula 1 iri mu bikorwa byinshi igihugu cyiyemeje kugira ngo gikomeze gutera imbere.”

Yongeyeho ko u Rwanda rudatekereza kuri uyu mushinga nk’uwarwo rwonyine, ahubwo ko rwifuza ko n’abandi Banyafurika bawugiramo uruhare kandi bakawungukiramo.

Mu gushimangira ibyo Perezida Kagame, Stefano Domenicali yavuze ko icyizere Formula 1 ifitiye u Rwanda gishingiye ku cyerekezo cy’ubuyobozi bw’igihugu, ubushake bwo gushyira mu bikorwa imigambi no gukorana mu gihe kirekire.

Yagaragaje ko kwakira isiganwa nk’iri bisaba imyiteguro ihambaye, ariko ko inyungu zaryo zishobora kurenga igihe ryaberamo, zikagera ku mirimo, ubucuruzi, kwakira abashyitsi n’ibindi bikorwa by’ubukungu.

Domenicali yavuze ko ibikorwa bya Formula 1 bikurura abantu benshi kandi bigatanga amahirwe ku bihugu bibyakira, ashimangira ko u Rwanda rushobora guha abashyitsi ubunararibonye burenze kure kureba isiganwa ry’imodoka.

Ku ruhande rwa FIA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko intego ari uko Formula 1 izasigira u Rwanda umurage urambye, aho kuba igikorwa kimara icyumweru kimwe kigahita kirangira.

Nubwo ingaruka z’uyu mushinga zizaterwa n’uko gahunda zawo zizashyirwa mu bikorwa, abayobozi bagaragaje ko intego ari uko ibyo u Rwanda rwiyemeje bitagarukira ku magambo, ahubwo bigahinduka amahirwe afatika ku baturage no ku mugabane muri rusange.

AMAFOTO

Share This Article