Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko CG (Rtd) Gasana yababariwe ndetse atakibarizwa mu Igororero
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Hatanzwe umucyo ku byavugwaga ko CG (Rtd) Gasana yababariwe ndetse atakibarizwa mu Igororero

igire
igire Yanditswe December 22, 2023
Share
SHARE

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana ukurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke yamaze kubabarirwa ndetse atakibarizwa mu Igororero, byamenyekanye ko atari ukuri, ahubwo ko yahawe uruhusa agasohoka akajya muri gahunda z’umuryango.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, hiriwe impaka muri bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana yamaze gusohoka mu Igororero, ndetse ubu yatashye ari kubarizwa mu rugo iwe.

Umunyamakuru Hakuzwumuremye Joseph, mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Amakuru angeraho aremeza ko CG (Rtd) Gasana “Abakuru” baba bamubabariye ndetse ubu akaba ari mu rugo atakibarizwa Mageragere!”

Mu butumwa bw’uyu munyamakuru, yakomezaga anagaragaza ko izi mbabazi zahawe CG (Rtd) Gasana azemererwa n’Itegeko, gusa akavuga ko inzego zirebwa n’ibi yari yatangaje, zari zamumenyesheje ko zitabizi.

Ibi kandi byaniyongereyeho n’ifoto ya CG (Rtd) Gasana Emmanuel ari kumwe n’abo mu muryango we batashye imihango y’ubukwe bw’umuhungu we Edwin Cyusa Gasana uherutse kujya gusaba umukobwa wa General (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.

Gusa amakuru yizewe, avuga ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, atababariwe nk’uko byavugwaga, ahubwo ko ari hanze y’Igororero nyuma yo guhabwa uruhusa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ni uruhushya yahawe kugira ngo yitabire imihango y’ubukwe bw’umuhungu we, kandi ko igihe yahawe nikirangira azasubira mu Igororero.

Uru ruhusa rwahawe CG (Rtd) Emmanuel Gasana utaraburana mu mizi kuko yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yajuririye ariko Urukiko yajuririye rukakigumishaho.

Ibi kandi biteganywa n’Itegeko ryo muri 2022 rigenga serivisi z’igorora, mu ngingo yaryo ya 27, igaragaz ako umugororwa ashobora guhabwa uruhusa agasohoka mu Igororero, nyuma y’uko bisuzumwe n’ubuyobozi bwaryo bugasanga ntacyo byabangamira.

Ifoto igaragaramo CG (Rtd) Gasana na yo yazamuye impaka kumbuga nkoranyambaga

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire December 22, 2023 December 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?