Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko bahoze bakora mu buryo butemewe bazwi nk’abazunguzayi barataka igihombo baterwa na bagenzi babo bagikorera mu muhanda batangira abakiriya baje kubagurira, bagacuruza mu buryo butemewe n’amategeko.
Umujyi wa Kigali uvuga ko usobanura ko abacuruzi bose bagomba gucururiza mu masoko yemewe.
Isoko rizwi nk’irya Maraton riherereye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ricururizamo abahoze bakora ubuzunguzayi, aba barikoreramo bavuga ko nyuma yo gusobanurirwa ndetse bakajyanwa gukorera ahantu hasa neza babyishimiye gusa kuri ubu ngo bafite imbogamizi z’abandi bazunguzayi batuma abakiriya babo batabageraho ngo kuko babatangirira mu nzira bagacuruza kuri make batasoze bityo ibicuruzwa byabo bikabura abaguzi.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Mujyi wa Kigali RUBANGUTSANGABO Jean avuga ko aba bazunguzayi baganirijwe kenshi ko bityo ngo badakwiye kuba babangamira abacuruzi bagenzi babo bavuga ko batanditse mu masoko runaka.
Impuguke mu bukungu Dr. RUSIBANA Jean Claude agira inama inzego bireba gushaka igisubizo gihamye ngo kuko ubu bucuruzi ari bumwe mu butuma ubukungu bw’igihugu butagera ku rwego rwifuzwa
Kuri ubu amasoko 28 niyo afashirizwamo abahoze ari abazunguzayi, umubare w’abafite ibibanza muri aya masoko akaba ari 4,224.