Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

igire
igire Yanditswe June 6, 2023
Share
SHARE

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’itsinda riyobowe na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima hamwe n’Umujyi wa Kigali bazindukiye mu bikorwa byo gusura imirimo yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ku mushinga wo kubaka umuyoboro mugari Nzove-Ntora.

Ni umushinga watangiye mu kwezi kwa Kabiri 2021 ku masezerano y’Igihugu by’u Rwanda n’Ubuyapani.

Biteganyijwe ko uzarangira tariki ya 31 Kanama, 2023 ukazuzura utwaye Miliyoni zisaga 23 z’Amadori ya Amerika, angana na Miliyari zisaga 25Frw.

Uyu muyoboro mugari wa Nzove-Ntora uzatanga amazi mu bice bitandukanye ku buryo abaturage basaga ibihumbi 440 mu Mujyi wa Kigali bazabona amazi mu buryo burambye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC cyo kivuga ko uyu muyoboro uzatanga amazi ahagije ku buryo hari ibice by’imirenge y’umujyi wa Kigali bizabona amazi bwa mbere.

Kuri uyu wa mbere nibwo Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana yari yakiriye mu biro bye itsinda ry’Abayapani riyobowe na Ambasaderi Mr. Isao FUKUSHIMA, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere Ibikorwaremezo mu Rwanda, aho bibanze ku bikorwaremezo by’Amazi ndetse n’Imihanda.

 

Umushinga wo kwagura wo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove watangiye mu kwezi kwa Kabiri 2021 ku masezerano y’Igihugu by’u Rwanda n’Ubuyapani. Photo: RBA

 

 

Ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Ernest Nsabimana yakiraga itsinda ry’Abayapani riyobowe na Ambasaderi Mr. Isao FUKUSHIMA. Photo: MININFRA

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire June 6, 2023 June 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?