Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko imaze kwirukana cyangwa gusubiza mu bihugu byabo abanyamahanga barenga 53.000 badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba, mu gikorwa kimaze ibyumweru bitanu kigamije gukaza ingamba zo gucunga abinjira n’abasohoka.
Minisitiri w’Ubutabera n’Iterambere ry’Itegeko Nshinga muri Afurika y’Epfo, Mmamoloko Kubayi, yavuze ko kugeza ubu abantu 53.499 bamaze gusubizwa mu bihugu byabo cyangwa birukanwa, aho abenshi bakomoka muri Malawi, Zimbabwe na Mozambique.
Yagaragaje ko uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha no kwirukana abimukira badafite ibyangombwa bikomeje hirya no hino mu gihugu.

Iki gikorwa kiri mu bikomeye Afurika y’Epfo imaze imyaka ikora, nyuma y’imyigaragambyo imaze ibyumweru irangwa no kwamagana abimukira, aho bamwe mu bigaragambya babashinja kugira uruhare mu kwiyongera kw’ubushomeri, ibyaha no kuzahaza serivisi rusange.Iyo myigaragambyo yanaranzwe n’ibikorwa by’urugomo, iterabwoba ndetse n’ubusahuzi bwibasira abanyamahanga n’ibikorwa byabo.


Abayiteguye basabye ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurinda imipaka no kwirukana ku bwinshi abimukira badafite ibyangombwa, banagena tariki ya 30 Kamena nk’igihe ntarengwa cy’uko bose baba bamaze kuva muri Afurika y’Epfo.
Ibyo byatumye abanyamahanga benshi bahitamo gusubira mu bihugu byabo kugira ngo birinde ihohoterwa n’iterabwoba. Ibihugu birimo Ghana, Nigeria, Uganda na Kenya byohereje indege zitahana abaturage babyo mu byumweru bishize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Pretoria, Kubayi yavuze ko Guverinoma igamije gucunga neza abinjira n’abasohoka mu gihugu, ariko ikanubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Turashaka ko gahunda yo gucunga abinjira n’abasohoka ikorwa mu buryo bwubahiriza amategeko, ikita ku mpungenge z’abaturage bacu, ariko nanone yubahiriza uburenganzira n’icyubahiro cya buri muntu, hatitawe ku bwenegihugu bwe cyangwa uko ahagaze mu mategeko y’abinjira n’abasohoka.”
Kubayi yavuze kandi ko muri iki gikorwa hafatiwemo abantu bamwe bashakishwaga n’inzego z’umutekano bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Yashimangiye ko inzego zibishinzwe zizakomeza gushyira mu bikorwa amategeko agenga abinjira n’abasohoka, ariko anaburira abaturage kwirinda kwinjira mu ngo cyangwa mu bucuruzi bw’abandi batabifitiye uburenganzira, bashaka abakekwaho kuba bacumbikiye abimukira badafite ibyangombwa.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we yemeye ko abaturage bafite impungenge ku kibazo cy’abimukira, ariko yamaganye ibikorwa byo kubagirira nabi, asaba abaturage kudafata amategeko mu maboko yabo.
Hagati aho, Umuryango w’Abibumbye (Loni) waburiye Afurika y’Epfo ko abimukira badakwiye kugirwa intandaro y’ibibazo by’ubukungu n’imibereho igihugu gifite.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku Mugabane wa Afurika, akaba ari na yo mpamvu imyaka myinshi imaze yakira umubare munini w’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bashaka ubuzima n’akazi, nubwo bamwe binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
BIGENIMANA Didier/IGIRE.RW
