UBufaransa bwabaye igihugu cya mbere mu Isi cyashyize ingingo yo gukuramo inda ku bushake muitegeko nshinga.
Ibi bibaye nyuma y’uko iyi ngingo yemejwe ku bwiganze bw’amajwi n’abagize inteko ishinga amategeko.
Iri vugurura ry’itegeko nshinga ry’u Bufaransa abatoye iri tegeko ni 780, mu gihe abarwanya ibyo gukuramo inda bari 72 gusa.
Minisitiri w’Intebe GabrielAttal, yavuze ko uburenganzira bwo gukuramo inda butubahirizwaga neza kuko bisa n’aho byemerwaga kubera impuhwe z’abafata ibyemezo.
Ati “Iyi ni intambwe itazibagirana mu mateka. U Bufaransa bukomeye ku murage wabwo, igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu ariko by’umwihariko uburenganzira bw’umugore.”
Ni mu gihe Perezida Emmanuel Macron yahise atangaza ko iki cyemezo ari ‘ishema ry’u Bufaransa’ ndetse gitanze ubutumwa ku bandi.
Gukuramo inda byari bisanzwe byemewe muri iki gihugu kuva mu 2001, ariko amatora yagaragaje ko 85% by’abaturage bari bashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa kugira ngo hatangwe ubwisanzure busesuye ku gukuramo inda.
K’urundi ruhande,amatsinda arwanya ibyo gukuramo inda yakomeje kunenga iki gikorwa
Umwanditsi :UKWIMANISHKA Kizito