Mu isantire y’ubucuruzi ya Rwagitima iherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, haravugwa ubwiyongere bw’abana bo ku muhanda bazwi nk’abamarine.
Bamwe mu baturage, by’umwihariko abacururiza mu Isantere ya Rwagitima bavuga ko iki kibazo gihangayikishije kuko kiri mu bikurura ubujura no gusabiriza.
Uwera Sonia, umwe mubacuruzi yagize ati “Ni abana ubona ntacyo batinya kuko n’inzu baracukura, bakurira hejuru ku mabati. Usanga birirwa muri senteri nta kindi bakora uretse kwiba.”
Uwera akomeza avuga ko ikibabaje ari uko abo bana badashaka no gukora. Ati “None se ko abenshi ubaha n’uturaka ntibadukore.”
Ndagijimana Silas nawe avuga ko aba bana bateye ikibazo kuko biba n’umuntu ari mu kazi.
Ati “Usanga baza bagacunga uri gucuruza, wakira nk’umukiriya bagatwara ibintu bakiruka. Urumva rero ko baduhombya.”
Aba bacuruzi bahuriza ku gusaba ababyeyi n’ubuyobozi gufatanya kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.
Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo avuga ko iki kibazo bakizi kandi cyatangiye gushakirwa igisubizo kirambye.
Yagize ati “Ni ikibazo tuzi kandi twatangiye gukoraho. Ubu hari abo dusubiza mu miryango abandi bagasubizwa ku ishuri.”
Mayor Gasana yongeraho ko abadafite imiryango bahabwa imiryango ibarera. Ati “Dushimira cyane ba Malayika murinzi bemera kwakira abadafite imiryango.”
Avuga ko iki gikorwa bagikomeje kugira ngo umwana wese arererwe mu muryango Kandi abashe kwiga.
Mayor Gasana asoza yibutsa ababyeyi kuzuza inshingano zabo zo kwita ku bana ngo kuko umubare w’abana benshi bava iwabo biturutse ku burangare bw’ababyeyi batuzuza inshingano cyangwa akenshi ugasanga imiryango yabo ibanye mu makimbirane.
Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburagaragaza umubare w’aba bana baba muri iyi santere uzwi ndetse n’abamaze gusubizwa mu miryango.