Haribazwa icyateye icyuho kiri mu Ngengo y’Imari yahariwe Siporo n’Umuco

igire

Mu gihe hasozwa ibigendanye n’Ingengo y’Imari 2025-2026  hatangazwa iy’undi mwaka ukurikiyeho, abakurikiranira hafi ibya Siporo n’Umuco ntibumva igituma Ingengo y’Imari igenerwa ibyo bice ikomeje kugenda iganyuka kugeza ubwo Ingengo y’Imari y’Umwaka uri kurangira yagabanutseho 80% ugereranyije n’iy’umwaka wari wayibanjirije wa 2024-2025.

Ni amakuru agarukwaho na benshi bashima Leta y’u Rwanda uburyo hategurwa Ingengo y’Imari ya buri mwaka hagendeye ku byifuzo by’Abaturage cyakora muri kino gihe u Rwanda rugikeneye gukomeza kwiyubaka ku bigendanye na siporo ndetse n’umuco, amakipe yo mu byiciro bya za Federasiyo zitandukanye akaba akeneye gushyirwamo imbaraga ngo abashe guhiganwa n’andi mu ruhando mpuzamahanga ndetse amashuri n’ibikorwa bigamije kuzanura umuco bikaba bigikenewe, muri iyi ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 icyo gice cyari cyagenewe 9,387,447,617 mu gihe umwaka wa 2024-2025 yari 36,503,008,528 bivuze ko yagabanutseho 74%.

Umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda waganiriye n’Ikinyamakuru Igisabo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2026 wirinze ko izina rye ritangazwa, avuga ko igihe cyari kigihari kugira ngo Siporo ikomeze kongererwa ubushobozi hahereye mu gukomeza kongerera ubushobozi amakipe yo muri za federasiyo zitandukanye nko mu mupira w’amaguru, umupira w’intoki, igororangingo, amagare, imodoka n’ibindi cyane ko byagaragaye ko ababasha kugera ku urwego rwo gutsinda ku rwego mpuzamahanga ari hafi ya ntabo

Aragira ati « iriya ngengo y’imari iri kugenda igabanuka cyane kandi haracyakenewe kubaka amakipe y’umupira w’u Rwanda akagera ku rwego rwo gutwara ibikombe, amasitade y’uturere nta wahamya ko bose bayafite, amashuri yigisha umupira w’amaguru cyangwa se indi mikino. »

Avuga ko bitumvikana  uburyo rwose  mu Rwanda hategurirwa amarushanwa atandukanye nyamara agasozwa nta ekipe nimwe ibashije kwegukana intsinzi bityo asaba ko ababishinzwe babisuzuma neza Siporo n’Umuco ntibikomeze kugabanyirizwa Ingengo y’Imari.

Ku rundi ruhande avuga ko nko mu bigendanye n’Umuco nabwo inzira ikiri ndende kuko nk’Inteko y’Umuco n’Ururimi itarabasha kwegeranya cyangwa guhuza amagambo nyarwanda y’umwimerere n’Ikinyarwanda cy’Umwimerere aho isaha ikiri isaha, ikiringiti kikaba atari izina nyarwanda, isabune kikaba igiswayire n’ibindi.

Ikinyamakuru Igisabo cyagerageje kuvugisha Umunyambanga Mukuru muri Minisiteri ya Siporo ku bigendanye n’iryo gabanuka ry’Ingengo y’Imari ya Minisiteri abereye Umunyamabanga Mukuru ariko ntiyabasha kwitaba Telefoni ari nako byagenze hahamagarwa umwe mu bayobozi muri Minisitreri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ishinzwe Umuco muri rusange.

Gusa turakomeza kugerageza gushaka abo bireba muri izi nzego zitandukanye kugira ngo ibyo badutangariza tubashe kubigeza ku banyarwanda.

  Abadepite 

Buri mwaka Inteko Ishingamategeko yemeza Ingengo y’Imari ikoreshwa mu gihugu hose kandi mu byiciro bitandukanye birimo iby’Ubukungu, Imibereho myiza, Imiyoborere myiza n’ibindi.

Mu ngengo y’imari yahariwe Umwaka wa 2025-2026, inkingi y’Imiyoborere ari nayo ibarizwamo Siporo n’Umuco yagenewe 843,045,610,180 bingana na 14% by’Ingengo y’Imari yose.

Igice cya Siporo n’Umuco cyagenewe 9,387,447,617 agabanutseho 74% by’ayari yakoreshejwe mu Ngengo y’Imari ya 2024-2025.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Ingengo y’Imari y’agateganyo icyo gice giteganyirizwa mu mwaka wa 2026-2027 ari 8,555,041,017 naho muri 2027-2028 akazaba ari 9,773939,98. Abasesenguzi bakavuga ko abo bireba bakagombye kwicarana bakaganira na leta hakamenyekana impamvu y’iryo gabanuka rikomeje kugaragara muri Siporo n’Umuco kandi ari igice kigizwe n’umubare munni cyane cyane urubyiruko.

UMWANDITSI : Edouard Niyonkuru

 

 

 

Share This Article