Huye: Barasaba gusanirwa iteme ryangijwe n’imvura kigahuhurwa n’imodoka

igire

Abaturage bakoresha umuhanda unyura mu gishanga cya Kazabagarura uhuza Umurenge wa Huye n’uwa Mbazi yo mu Karere ka Huye, bavuga ko iteme rihuza iyi Mirenge ryasenyutse kubera imvura imaze iminsi igwa, ariko rikaba ryarahuhuwe n’imodoka ziremereye kuko ubusanzwe ryubakiwe abanyamaguru n’ibinyabiziga bito.

Abaturage bahinga mu gishanga cya Kazabagarura cyubatsemo iri teme, bavuga ko risanzwe ribafasha bakagaragaza n’impungenge bafite nyuma y’uko ryangiritse.

Uwitwa Mukamurenzi yagize ati: “Iri teme rimaze igihe tubona rishajye nubwo ryangijwe n’imodoka ziremereye. Ubusanzwe uyu muhanda ukoreshwa cyane n’abanyamaguru na moto. Rero imodoka za Fuso zitwara imizigo iremereye ni zo zaryangije ibiti biryubatse bigwamo hasi.”

Mukamurenzi akomeza avuga ko uretse impungenge z’uko iri teme rishobora guteza impanuka, ryanafunze amazi abafasha kuhira imyaka yabo.

Ati: “Ubu turimo kugerageza guhirika ibi biti byaguye mu mugezi ngo turebe ko amazi yatambuka, kuko uyu ni umunsi wa gatatu tutabona amazi mu mirima yacu. Tubonye ibiti byigiye hirya amazi agatambuka, twategereza ko bazarikora.”

Uwitwa Mugabo na we avuga ko iri teme rikeneye kongererwa ubushobozi kuko imodoka ziremereye ntawe uzazitangira ngo zireke kurinyuraho.

Ati: “Turifuza ko iri teme ryakubakwa bundi bushya kuko ibiti birashaje. Kurisana byaba ari ugukora ubusa kuko ryahita ryongera rikangirika mu gihe gito. Imodoka ziremereye zisigaye ziwunyuraho, kandi ntibishoboka ko hari uwayitangira ngo idatambuka bitewe nuko iteme ryangiritse. Reba n’iyi irahanyuze kandi babibona ko iteme ryasenyutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, avuga ko ikibazo cy’iri teme bagiye kugikurikirana.

Ati: “Imodoka yangije iteme kubera kunyuzaho ibirenze ubushobozi bwaryo. Hanzuwe ko bazarisana mu gihe cya vuba.”

Igishushanyombonera kivuguruye cy’Umujyi wa Huye, kigaragaza ko Umujyi wa Huye ugizwe n’ibice byo mu Mirenge itandatu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mukura, Tumba, Ngoma, Mbazi na Huye na Ruhashya.

Imodoka zitwara imizigo iremereye cyane zagize uruhare mu iyangirika ry’iri teme
Abahinzi bakuramo ibiti ngo amazi abone uko atambuka
Bakura ibiti mu nzira batitaye ko ibindi bishobora kubagwira
Share This Article