Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu kiratangaza ko mu gihe cy’umwaka n’igice kizatangira gutanga indangamuntu zikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (Digital ID).
Ni indangamuntu izatangwa kuva ku bakivuka n’abakuze aho abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5.
Itegeko ryemeza uyu mushinga ryasohotse mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ubu ikigo cy’Igihugu gushinzwe irangamuntu kikaba kirimo gukorana na ba rwiyemezamirimo bazakorana na cyo gukusanya amakuru yose azaba akenewe mu indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Umuntu uzaba afite iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ni we uzajya ahitamo amakuru atanga bitewe n’akenewe mu gihe izisanzwe ziba ziriho imyirondoro ishobora kumenywa n’umuntu wese.
Gukoresha indangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bizakemura ibibazo by’abantu bata indangamuntu, kuba umuntu bigaragara ko isura ye yahindutse bizajya bikemurwa mu buryo butagoye no kugira uburenganzira ku makuru agomba gutangwa n’adakwiriye gutangwa.