Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 iteganyijwe gukoreshwa iziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ikagera kuri miliyari 7.032,5 Frw.
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 yari miliyari 5.816,4 Frw.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka wa 2025/2026.
Yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 4.105,2 Frw, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugeza kuri miliyari 585,2 Frw, inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 2.151,9 Frw.
Minisitiri Murangwa yagize ati: “Ingengo y’imari biteganyijwe ko iziyongeraho miliyari 1.216,1 Frw ugereranyije n’iyakoreshejwe mu 2024/2025. Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya mu Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir n’amabwiriza mashya ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi.”
Yasobanuye ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 yo kwihutisha iterambere (NST2).
Minisitiri Murangwa yakomeje asobanura ko biteganyijwe ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 4 298,4 Frw naho azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 2.637,5 Frw.
Ikindi yagarutseho ni uko Ubukungu bw’u Rwanda buzaba buhagaze.
Ati: “Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 7,1%; mu 2026 bukazazamuka kuri 7,5%; mu 2027 buzazamuka kuri 7,4% naho mu 2028 buzazamuka kuri 7% .”Kugira ngo bigerweho, bisaba ko hari ibizongerwamo imbaraga nko mu rwego rw’ubihinzi hakazamurwa umusaruro by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo, kuzamura urwego rw’ibikorerwa mu nganda, serivisi z’ubuvuzi zikajyana n’igihe hatangwa ubuvuzi mu buryo bugezweho hubakwa ibitaro, abaganga bongererwa ubumenyi, ibikoresho bigezeweho n’ibindi.
Minisitiri Murangwa yavuze kandi ko hazakomeza kubakwa imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu, hari izavugururwa, izagurwa, n’izongererwa uburebure.
Hazanakomeza ibikorwa byo kugeza ku baturage amazi meza n’amashanyarazi mu mijyi kimwe no mu cyaro.
Gahunda zifasha abatishoboye bahabwa imirimo ndetse n’inkunga y’ingoboka zizakomeza kugira ngo Abanyarwanda bagire imibereho myiza