Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Inka zisaga ibihumbi 450 nizo zimaze gutangwa mu myaka 18 ishize
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Inka zisaga ibihumbi 450 nizo zimaze gutangwa mu myaka 18 ishize

igire
igire Yanditswe June 4, 2024
Share
SHARE

Inka zisaga ibihumbi 450 nizo zimaze gutangwa mu myaka 18 ishize, kuva Perezida Paul Kagame yatangiza gahunda ya Girinka hari mu mwaka wa 2006.

Hari abari abakene ariko kugeza ubu ubuzima bwabo bwarahindutse, abandi babaye abakire babikesha gahunda ya Girinka.

Muri 2008 nibwo umugabo w’imyaka 54, Muderi Francois Xavier utuye mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Shangasha yabonye Inka muri gahunda ya Girinka.

Mbere y’uko yorozwa Inka muri gahunda ya Girinka Muderi yabaga mu gikari cy’ababyeyi be, ubu yaguze ubutaka bufite ubuso busaga hagitari 3.

Uzabakiriho Gervain nawe utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, mbere y’uko abona Inka muri gahunda ya Girinka yari atunzwe no guca inshuro.

Ku myaka 51 afite yubatse inzu nziza, afite imodoka imufasha mu bikorwa bye by’ubworozi n’indi atemberamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko usibye kuba gahunda ya Girinka yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi, Inka ni ipfundo rikomeye mu kuzamura imibanire y’abaturage.

Mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari hasigaye Inka ibihumbi 172 zonyine, muri 2005 Inka zari miliyoni 1,077,000, mu kwezi kwa 6 k’umwaka ushize mu Rwanda hari Inka 1,450,000. Imibare yo mu mwaka ushize itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi igaragza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 450.

Gusa imibare igaragaza ko 99% by’amata aboneka mu Karere ka Gicumbi aragurishwa, bakanywa 1%.

Muri 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 ku mwaka, muri 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litoro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro 4.

Mu gihe ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakabaye anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.

Ikindi ni uko kuva gahunda ya Girinka itangiye umukamo w’amata wazamutse ku kigero cya 645% .

 

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire June 4, 2024 June 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?