Mu gihe abanyeshuri batangiye ibiruhuko, Umuyobozi wa Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel, Mukabadege Adrienne umuyobozi w’ir’ishuri , yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo, bakabakurikirana no kubafasha gukoresha neza iki gihe kugira ngo kizabagirire akamaro, ibi yabigarutseho ubwo basozaga ikiciro cyamashuri abanza n’incuke ku kicyaro cy’ishami rishya riherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo

Umuyobozi wa Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel, Mukabadege Adrienne
Yagize ati: “Ibiruhuko si igihe cyo kureka abana ngo bakore ibyo bishakiye, ahubwo ni umwanya mwiza wo kubegera, kubaganiriza no kubatoza indangagaciro zibubaka. Turasaba ababyeyi gukomeza kubakurikirana, bakamenya aho bajya, abo bagendana na bo ndetse n’ibyo bakora buri munsi.”ati” umwana Si uwo kwirirwa kuri Televiziyo cyangwa kuri telephone,
Yakomeje asaba ababyeyi gushishikariza abana gusoma ibitabo, gukora imyitozo y’amasomo bize no kugira uruhare mu mirimo yoroheje yo mu rugo ibafasha gukura bafite inshingano n’umuco mwiza.
Mukabadege Adrienne yibukije kandi ko ari ngombwa kurinda abana ibishobora kubashyira mu kaga birimo ubuzererezi, ingeso mbi ndetse n’ikoreshwa ridakwiye ry’ikoranabuhanga, cyane cyane telefoni n’imbuga nkoranyambaga, igihe bidakurikiranwa n’ababyeyi.
Yagaragaje ko ubufatanye hagati y’ishuri n’umuryango ari bwo shingiro ry’uburere bwiza, ashimira ababyeyi bakomeje gushyigikira uburezi bw’abana babo no gufatanya n’ishuri mu kubategurira ejo hazaza heza.

Abanyeshuri bashoje amashuri abanza bahawe impanuro zo kutirirwa kumbuga nkoranyambaga.
Yasoje yifuriza abanyeshuri ibiruhuko byiza, bibafasha kuruhuka, kongera imbaraga no kwitegura neza umwaka w’amashuri 2026-2027 anifuriza imiryango yose amahoro, ubuzima bwiza n’uburere burangwa n’urukundo n’ubwitange.
Ecole Primaire et Maternelle Saint Gabriel yafunguye ishami rishya riherereye mu Kagari ka ka Nyagahinga , Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’uburezi bufite ireme.
Ishuri st Gabriel rije ari amahirwe yegerejwe abatuye muri Kicukiro, Gasabo na Rwamagana cyane cyane mu mirenge ya Masaka, Muyumbu, Nyakariro na Nyagasambu

Ishuri st Gabriel risanzwe rifite abana hafi 500 biga ku cyicaro cyaro cya Kimironko mu kagari ka Nyagatovu. Iri shuri mu mashami yose ryatangiye kwandika abana bose baziga mu mwaka w’amashuri utaha uzatangira mu kwezi kwa 9/2026
AMAFOTO:

Tgeogene NZABANDORA
