
John Obi Mikel wahoze akinira Chelsea FC yanenze cyane Enzo Fernández nyuma y’amagambo y’uyu mukinnyi wo hagati aherutse kuvuga ko yanyurwa cyane nokuba muri Esipanye yatumye havuka impaka ku hazaza he i Stamford Bridge, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Soccernet.ng dukesha iyi nkuru .
Uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugu ya Argentine yabyukije impaka mu gihe cy’ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga ubwo yemeraga ko akunda ikipe ya Real Madrid, avuga ko yahitamo kuba mu murwa mukuru wa Espagne, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cyerekana ko akunda Real Madrid ndetse ko yifuza kuzayikinira.
Mu kiganiro cye cya Obi One Podcast, Mikel yatanze igisubizo kidakuka, yibaza kubunyangamugayo bwa Fernández kuri Chelsea. Yagize ati:”Iyi ni Chelsea , ntabwo ari intambwe ikuganisha ku yindi kipe ,niba umutima wawe uri i Madrid, ntiwakagombye kwambara umwenda w’ubururu.”
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria , wakinnye imikino myinshi i Stamford Bridge, akanayitwaramo ibikombe byinshi yashimangiyeko kubaha ikipe ukinira ari byo bigomba kuza imbere.
Yagize ati:” Muri Chelsea, twakiniye icyubahiro, ntabwo twakiniye kugirango tugaragaze aho tuzerekeza mu myaka iza “
Mikel yarushijeho, anenga ubuyobozi bw’ikipe iriho ubu aho yagize ati:”Uwo si umuyobozi. Niba ufite abayobozi abakinnyi bubaha kandi bakurikira, ntiwajya hanze ngo utangaze ibyo ,nta bayobozi buri imbere mu ikipe .”

Mbere yaho, Fernández yari yaragaragaje ko akunda Esipanye, aho yagize ati:” Njyewe nifuza kuba muri Espagne , nkunda I Madrid cyane; iranyibutsa Buenos Aires.” ,amagambo yicyesipanyoro asobanuye ngo nzarushaho kubaho neza .
Mu gihe yageragezaga guhosha ibintu yongeyeho ati:” Muri iki gihe ndi kwibanda kuri Chelsea,ibindi tuzabireba nyuma y’igikombe cy’isi.”

Aya magambo yatumye abafana bamufata nabi , cyane cyane ko Chelsea muri ibi bihe itarimo guhozaho mu mikinire yayo
Uyu mukinnyi w’imyaka 25, yinjiye mu ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2023 yinjiye muri Chelsea aciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi mubwongereza angana ni £106.8 kuva icyo gihe yagiye avugwaho kuba ashobora kwerekeza muri Real Madrid, bituma abantu barushaho gutekereza ku hazaza he h’igihe kirekire mu ikipe ya Chelsea
Raporo zigaragaza ko Chelsea yafashe ingamba z’imbere mu ikipe, aho umutoza Liam Rosenior bivugwa ko atazakoresha Fernández mu mikino iri imbere nk’igihano.
Liam Rosenior aganira n’itangazamakuru yagize ati:”Naganiriye na Enzo hashize isaha. Nk’ikipe y’umupira w’amaguru, hamwe nibyo igenderaho , twafashe icyemezo ko atazakina ku mukino w’ejo tuzahuramo na Port Vale kandi ko atazanakina umukino dufitanye na Manchester City mu Cyumweru gitaha”

Kugeza ubu Enzo Fernández ntaragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibi , ariko kubera ko umwuka mubi ukomeje kwiyongera, ibye ngo bizagarukwaho cyane nyuma yuko agarutse mu ikipe aho akubutse mu karuhuko gato k’imikino mpuzamahanga y’ama kipe y’ibihugu .
Yanditswe na Bigenimana Didier
