Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: MIGEPROF yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

MIGEPROF yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga

igire
igire Yanditswe January 12, 2023
Share
SHARE

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu bijyanye no guteza imbere abagore n’abakobwa mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, ariko kandi ikagaragaza ko hagikenewe guhangana n’inzitizi zibangamira ubwiyongere bw’umubare w’abakobwa n’abagore muri uru rwego.

Umubare muto w’abagore n’abakobwa bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bigaragazwa nk’inkomyi ku iterambere ryabo.

Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama nyungurana bitekerezo, itegura inama ya 76 ku miberero y’abagore izabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

Uhagarariye ishamiri ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore, UN Women, Jennet Kem agaragaza ko hari zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore muri uru rwego.

“Hari impamvu nyinshi zikibangamiye iterambere ry’umugore muri uru rwego harimo imyumvire ya sosiyete ituma abakobwa n’abagore batinya kwiga amasomo y’ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro uboneka muri uru rwego, abagore kandi usanga bagifite imbogamizi yo kumenya amahitamo meza bakora cyangwa kubona ababafasha kubaka ubushobozi bwabo mu by’ikoranabuhanga rimwe na rimwe kandi usanga bagifite n’ibibazo by’ubushobozi kugirango bakomeze kwiteza imbere muri uru rwego, abagore kandi baracyahura n’ibibazo by’ihohoterwa no ku mbuga

nkoranyambaga, ibi bibazo tuvuze kandi biracyari byinshi mu bice by’icyaro ndetse n’ibindi bice bigoye kugerwamo.”

Nubwo hari imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore n’umukobwa mu rwego rw’ikoranabuhanga cyane cyane abo mu cyaro, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa ariko kandi hagikenewe guhindura imyumvire no gutinyura abagore n’abakobwa.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Batamuliza Mireille avuga ko  “Uyu munsi rero tumaze kubona abadamu mu byiciro bitandukanye bakoresha ibyo bikoresho by’ikoranabungana, bakabikoresha neza bikabyara imishinga ibabyarira inyungu natanze urugero rwo muri hanga pitch, ubutumwa biba biha abakiri bato ni uko bishoboka, ahubwo ubwo ni ukugabanya za nzitizi zindi zihari zijyanye n’imyumvire tuba dufite nka sosiyete ikumira wa mukobwa.”

Inama mpuzamahanga ku mibereho y’umugore izaba uyu mwaka izibanda ku iterambere ry’umugore mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse n’uko yaryifashisha mu guhanga udushya twatuma yiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Biteganyijwe ko izatangira tariki 6 kugeza tariki 17 Werurwe uyu mwaka.

 

You Might Also Like

XMLRPC Test Post

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Виртуальный портал 1win зеркало online: наполненный каталог тайтлов с бонусными спинами

Rutsiro: Kutagira umuriro bituma abatuye Sure batiteza imbere uko bikwiye

Online Casino games

igire January 12, 2023 January 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Играть в клубе онлайн на настоящие средства
blog

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?