RIB yasabye urubyiruko kwirinda ibyaha uko byaba bimeze kose

igire

Mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwasabye urubyiruko kwirinda ibyaha uko byaba bimeze kose.

Ni Inteko yitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 600 ruhagarariye urundi rwo mu mirenge yose ya Gasabo.

Rwagaragaje ibyo rwagezeho binyuze mu mihigo n’ibyo ruteganya mu iterambere ry’Igihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yasabye urubyiruko gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabibukije ko nta kintu na kimwe cyakagombye gutuma urubyiruko rwishora mu byaha.

Uru rubyiruko binyuze mu mihigo y’umwaka wa 2024-2025 rwashinze Koperative 17, rutera ibiti bisaga ibihumbi 10, rukora ubukangurambaga mu mashuri 565 no mu nzego zitandukanye.

Mu Karere ka Gasabo habarurirwa urubyiruko  rugera ku bihumbi 282 bangana na 33% by’abatuye aka Karere.

 

Share This Article