Rusizi:Guturana n’uruganda rw’ishwagara byakababereye amahirwe

igire

Hari abaturage baturiye uruganda rutunganya ishwagara isanzwe yifashishwa mu kurimbisha inzu ariko hakaba n’ishwagara ikoreshwa mu buhinzi mu rwego rwo kurwanya ubusharire mu butaka bavuga ko Kuba baturanye narwo ariko bakaba batazi gukoresha iyo shwagara mu buhinzi hari icyo bahomba bityo bagasaba ko byahinduka.

Mu baganiriye na Kivupost bagaragaje ko Kuba iwabo bifitiye uruganda rufite ishwagara ishyirwa mu murima biazamura umusaruro byakabaye amahirwe kuri bo nabo bagakoresha iyo shwagara mu buhinzi bwabo ariko usanga nta shwagara ibageraho ariko kandi ugasanga nta nabumenyi bafite bwo kuyikoresha.

Umuhinzi wo mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko Kuba badakoresha ishwagara biterwa mbere na mbere no kutayibona kuko usanga ihenze bityo ko babonye nkunganire kuri yo bayikoresha mu buhinzi bwabo bikabazamurira umusaruro.

Ati:”kuba duturiye uruganda rutunganya ishwagara twabanje kumva ko ari  amahirwe yacu bitewe nuko ishwagara itwegereye itaduhenda none twasanze atariko biteye ahubwo twumva abandi ba kure aribo bayizi kuturusha ,twagakwiye kuba tuzi ibyiza byayo kurusha bariya,gusa impamvu tutayizi neza nuko tutazi imikoreshereze yayo,ikindi kandi kuyigondera biragoye.”

Uyu muhinzi avuga ko aho ishwagara yagiye igeragezwa byatanze umusaruro agasanga nabo bayikoresheje basarura kakahava.

Ati:”Twagiye dufata uduce tumwe tugahingisha ishwagara,ahandi ntituyihingishe ariko ugasanga bitandukaniye ku musaruro,hari aho nakuraga ibiro 25kg by’ibishyimbo ,mpakoresheje ishwagara nakuyemo ibiro 69kg,bivuga ko ishwagara ikoreshejwe neza byatanga umusaruro ushimishije.”

Kanyenzira Desire avuga ko hari abayikoresha mu bishanga bihingwamo umuceri bagasarura cyane ugereranyije nabatarayikoresheje.

Ati:”Nzi umuhinzi w’umuceri uhinga akoresheje ishwagara,iyo ugeze mu murima we ,wibaza ifumbire akarosha bikakuyobera,ku buryo ukoresheje ushwagara mu buhinzi bw’umuceri ,nta gushidikanya ,umusaruro waboneka”.

Kuba aba baturage batabona ishwagara mu buryo bworoshye ikoreshwe mu mirima yabo nabo batangiye kubona ko yagezemo ubusharire bibagiraho ingaruka zo kurumbya cyangwa se bagasarura umusaruro udakwiye.

Aba baturage bavuga ko iyo barebye imirenge nka Butare na Bweyeye cyera wasangaga itera ariko kuri ubu ikoreshwa ry’ishwagara mu buhinzi ryatumye iyi mirenge iza mu ya mbere yeza imyaka myinshi muri aka karere ka Rusizi.

Ati:”Butare na Bweyeye yari imirenge ifite ubutaka busharira bigatuma nta gihingwa na kimwe cyaheraga ariko ubu ishwagara yacyemuye ikibazo cy’ubusharire,ubu bari mu mirenge y ‘akarereka Rusizi yeza imyaka is isagurira amasoko.”

Indi muturage we avuga ko I Bweyeye hasigaye hera imyaka ubuasanzwe wasangaga itashoboraga kuhera nkaho usanga ibirayi bihasarurwa ari byinshi.

Ati:”Ubu Bweyeye yera imyaka yose ,cyera wasangaga n’ishyamba ritahera ibyo byose bikomoka kuri Nkunganire ya Leta yatanze ku ishwagara kugirango ikure ubusharire mu butaka bwaho bityo ubu Bweyeye yabaye igicumbi cy’imyaka iva mu buhinzi bwabo.”

Yanditswe na : Fabrice NSENGUMUREMYI

 

 

Share This Article