Uburusiya bwagabye igitero gikomeye cya misile na ’drone’ i Kyiv

igire

Ingabo z’Uburusiya zagabye igitero gikomeye cyifashishije ’drone’ na misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro rishyira uyu munsi, cyica nibura abantu 13, nkuko abategetsi babitangaje.

Mu bice bitandukanye by’umujyi, abaturage babaye bimuwe nyuma yuko ibisasu byangije inyubako nyinshi.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha macye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aburiye ko Uburusiya buri gutegura igitero “gikomeye cyane”.

Tymur Tkachenko, ukuriye ubutegetsi bwa gisirikare buriho i Kyiv, yavuze ko umubare munini w’abishwe ndetse n’abakomerekejwe n’ibi bitero ari abana.

Mu masaha ya kare yo kuri uyu wa kane, yagize ati: “Umwanzi yongeye kwibasira ku bushake ahatuwe n’abaturage, kandi akomeje kwica abasivili.”Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umucyo watumye hagaragara neza icyobo uko bigaragara cyatewe n’iturika ry’igisasu.

Hagaragaye kandi imodoka zahiye, inyubako n’ibikorwaremezo byangiritse, biri hafi y’ibisigazwa by’ibyasenywe n’ibisasu.

Hirya no hino mu mujyi, hadutse inkongi nyinshi, ndetse hanatangajwe ko ikigo cy’imbangukiragutabara (ambulance) cyangiritse, bituma umuntu nibura umwe akomereka cyane.

Ambasaderi wa Ukraine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Olha Stefanishyna, yanditse kuri X ati: “Ni irindi joro riteye ubwoba ku baturage b’uyu mujyi, byabaye ngombwa ko barimara bari mu bwihisho.”

Yongeyeho ati: “Habaye inkongi n’isenyuka ry’ibikorwaremezo by’abasivili n’inzu zo kubamo mu turere twinshi tw’umujyi.”

Iki ni cyo gitero cya mbere gikomeye Uburusiya bugabye kuri Ukraine gikoresheje misile na ’drone’ mu gihe kirenga ibyumweru bibiri byari bishize.

Ku wa gatatu, Perezida Zelensky yahagaritse urugendo yari agiye kugirira i Dublin, umurwa mukuru wa Ireland, nyuma yo gutangaza ko amakuru mashya y’ubutasi yagaragaje ko Moscow iri gutegura kongera kugaba ibitero kuri Ukraine.

Yongeyeho ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yari amaze igihe ategura kugaba igitero gikomeye cyane kuri Ukraine.

Ingabo z’Uburusiya ziherutse kwinjira mu mujyi wa Kostyantynivka, umwe mu mijyi ya nyuma ikomeye Ukraine yari ikigenzura mu burasirazuba.

Niba Moscow ishoboye kuwufata, byayiha inzira yoroshye yo kugenzura akarere kose ka Donbas.

Share This Article