Abayobozi b’iki kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Denver muri Colorado bavuga ko umuntu yasimbutse uruzitiro rw’ iki kibuga mbere yuko agongwa niyo ndege.
Umuntu yapfuye amaze gusimbuka urukuta rw’ikibuga cy’indege muri leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agongwa n’indege ya Frontier Airlines, nk’uko abategetsi b’iki kibuga babitangaje

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Denver bwavuze ko iki gikorwa kidasanzwe cyabaye mu masaha y’umugoroba wo ku wa gatanu, nyuma y’uko uyu muntu utazwi yinjiriye ahaparikwa indege.

Byavuzwe ko uwagendaga n’amaguru yasimbutse uruzitiro ruzengurutse iki kibuga cy’indege akomereka hashize iminota ibiri gusa akomerekejwe n’indege ubwo yarimo yambuka iki kibuga.
Inkongi yoroheje y’umuriro yaje ikurikira uko kugongwa n’indege , icyakora ngo yaje kuzimywa n’ababishinzwe .
Amakuru akomeza avugako abantu 12 muri 231 bari mu ndege bakomeretse byoroheje, batanu bajyanwa mu bitaro ,Ubuyobozi bw’iki kibuga mpuzamahnga cy’indege bukaba butangazako abashakashatsi bagenzuye uruzitiro rw’iki kibuga aho uwo umuntu yanyuze bakabona rukimeze neza ariko bongeraho ko uwo muntu wagonzwe n’indege adasanzwe ari umukozi ukora kuri iki kibuga .
Bagize bati:” Tubabajwe cyane n’ibi byabaye, twifatanyije n’abo byagizeho ingaruka bose ,abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’Urugaga rw’Igihugu rushinzwe umutekano mu by’ubwikorezi (National Transportation Safety Board ) bari gukora iperereza ku byabaye.”
Iyi Indege ya Frontier Airlines yaririmo kwerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles.
Umutekano ku bibuga by’indege muri Amerika wongeye gushyirwa mu majwi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’ifungwa ryamaze igihe rya Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Department of Homeland Security (DHS), ryasize abakozi bashinzwe umutekano mu by’ubwikorezi Transportation Security Officer (TSA) n’abagenzuzi b’urujya n’uruza rw’indege bakora badahembwa.
Si ubwambere indege muri Amerika zikora impanuka zikiri kukibuga abantu bakahatakariza ubuzima
Nubwo ibyabaye by’impfu z’abantu bagonzwe n’indege zigihaguruka ku bibuga by’indege biba gake, icyabaye ku wa Gatanu cyabaye nyuma y’umunsi umwe umukozi wa Delta yishwe nyuma y’uko imodoka yo ku kibuga cy’indege yagonganye n’ikiraro cy’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Orlando.
Muri Werurwe, abapilote babiri bitabye Imana nyuma yaho indege ya Air Canada Express iguye mu modoka y’ubutabazi bw’abazimya umuriro ku kibuga cy’indege cya LaGuardia muri New York.

Yanditswe na BIGENIMANA Didier
