Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG igaragaza ko hatagize igihinduka, intego yo kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II mu mpera z’umwaka utaha wa 2027, izagerwaho. Kuri ubu imirimo yo kubaka uru rugomero igeze ku gipimo cya 73,1%.
Ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena, Umuyobozi mukuru wa REG Eng. Byilingiro Maximilien, yasuye ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II, (Nyabarongo II Hydropower Plant) rurimo kubakwa hagati y’Akarere ka Gakenke na Kamonyi, asobanurirwa aho imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze.
Eng. Byilingiro yashimye aho imirimo igeze, ariko anasaba Kompanyi y’abashinwa yubaka urwo rugomero (Power China-SINOHYDRO) n’abandi batekinisiye bari gukurikirana imirimo yo kurwubaka b’ishami rya REG-EDCL kongera imbaraga no kwihutisha imirimo yo kubaka urwo rugomero kugira ngo rutazarenza igihe ntarengwa bihaye cyo kuba rwuzuye.
Kuri ubu imirimo yo kubaka urwo rugomero igeze ku gipimo cya 73.1% bikaba biteganyijwe ko ruzarangira kubakwa bitarenze mu kwezi ku Ukuboza 2027. Urwo rugomero ruzatanga amashanyarazi angana na Megawatt 43.5MW, ruzatanga n’amazi angana na Metero kibe zirenga miliyoni 445 ku munsi, ruzaba kandi rufite n’ikiyaga kinini kibikwamo amazi (Reservoire) kizaba gifite akamaro gatandukanye harimo nko kuhira imyaka, kwirinda imyuzure mu bice byo hepfo y’urugomero n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe imishinga ibyara ikanakwirakwiza amashanyarazi mu ishami rya REG, EDCL Higaniro Theoneste, yemeza ko hatagize igihinduka intego bihaye yo kuzuza uru rugomero rw’amashanyarazi mu mwaka utaha izagerwaho.
Yagize ati: ‘’Twaha abaturage icyizere ko iriya ntego twihaye kandi ko izagerwaho kuko turacyafite umwaka n’igice, kandi umushinga mu by’ukuri urimo uragenda neza, nubwo abantu babizi ko iriya ntambara ya Amerika na Iran yagiye itera ibibazo mu buryo bugendanye n’ubwikorezi bwo kuzana ibikoresho mu Bushinwa n’ahandi, ariko turi gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bikoresho bijye bihagera akandi kazi kagombaga gukorwa kararangiye, duhita tubikoresha (Installation), tukareba ko koko igihe twihaye twazakigeramo twarangije umushinga.’’
Liu Qiankun, umuyobozi wa Kompanyi y’Abashinwa yubaka urwo rugomero (Power China-SINOHYDRO) na we yemeza ko barimo gukora ibishoboka byose bakora amasaha 24/24, iminsi 7/7 ngo imirimo yo kubaka uru rugomero irangire. Yagize ati: ‘’Turimo turakora ibishoboka byose ngo dusoze uyu mushinga kandi turizera neza ko intego twihaye tuzayigeraho nta kabuza.’’
REG ivuga kandi ko uru rugomero ruzagira uruhare mu kongera umuriro mwiza, udacikagurika, kandi udahenze ku bafatabuguzi bayo, inganda n’abashoramari.






