Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Women Deliver: U Rwanda rwashimiwe uko rwubahiriza uburenganzira bw’abagore
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Women Deliver: U Rwanda rwashimiwe uko rwubahiriza uburenganzira bw’abagore

igire
igire Yanditswe July 17, 2023
Share
SHARE

Bamwe mu bayobozi bakuru b’Umuryango Women Deliver ndetse n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubasobanurira akamaro ka demokrasi yisanzuye kandi ifunguye ku isi  yose kugirango uburinganire bugerweho.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abagore barimo Phumzile Mlambo-Ngcuka wabaye visi Perezida w’Afurika y’epfo akaba kuri ubu ari Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Women Deliver ndetse na Mary Robinson wahoze Ari Perezida wa Ireland akaba kuri ubu Ari Umuyobozi wa Elders.

Abayoboye iki kiganiro bavuga ko uburinganire butagerwaho mu gihe abantu badafite urubuga rwo guhura kugira ngo baganire ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, ibyagezweho ndetse n’inzitizi zigihari.

Uburenganzira bwa buri muntu ngo bugomba kubahirizwa kandi bukarindwa.

Phumzile Mlambo-Ngcuka asobanura ko demokarasi ari Ubuyobozi bw’abaturage kandi bukorera abaturage nta n’umwe uhejwe.

Yavuze ko byatwaye imyaka isaga 130 kugira ngo abagore bagere aho bageze ubu mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo. Kimwe mu byatumye bitwara igihe kinini ngo ni ibura rya demokrasi kuko iyo idahari kubahiriza uburenganzira bw’abagore bidahabwa agaciro.

Abayoboye iki kiganiro bavuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abantu bagere ku buryo bworoshye kuri servisi zirimo iz’ubuzima n’uburezi nta numwe uhejwe.

Mu gihe cya COVID19 ngo kuba bamwe mu bagore n’abakobwa barabuze uko babona serivisi zirebana no kuboneza urubyaro ngo byatumye bamwe basama inda batabiteguye, bityo ngo hakwiye gushyirwa imbaraga mu gutuma ijwi ry’abagore ryumvikana kandi uburenganzira bwabo bukubahirizwa no mu bihe by’ibyorezo.

Muri iki kiganiro kandi hashimwe uburyo u Rwanda ruhagaze mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’abagore ndetse n’uburyo umubare w’abagore uri hejuru mu nzego zifata ibyemezo.

 

You Might Also Like

MINUBUMWE yasabye abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside kurangwa n’ubumwe

Perezida Kagame yerekanye inkingi 3 Afurika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye/AMAFOTO

Gushyira mu ikoranabuhanga inyandiko z’Inkiko Gacaca bizarangira mu 2026

RGB yahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

360 Mubari barafashwe bugwate na FDLR batangiye gutaha

igire July 17, 2023 July 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?