Rutsiro: Ikamyo ya Bralirwa yahirimye abaturage bavuga ko ari Manu.

igire

Ikamyo yo mu bwoko bwa rukururana yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa yakoreye impanuka ikomeye mu karere ka Rutsiro irahirima.

Ni impanuka yabereye mu murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023. Ikorwa n’ikamyo ifite ibirango RAE 621 A.

Polisi yahagobotse aho ikamyo yahirimye.

Gitifu w’umurenge wa Ruhango, Ruzindana Ladislas mu kiganiro n’itangazamakuru yahamije aya makuru. Ati “Ikamyo itwaye ibinyobwa bya Bralirwa yakoze impanuka, harakekwa ko yaba yabuze feri, gusa ntawayiburiyemo ubuzima.

Bamwe mu basore bari aho iyi kamyo yaguye, akanyamuneza kari kose nyuma yo guhembuka agasembuye bavuga ko  badasanzwe bapfa kukigondera. Aba basore bavuga ko iyi ari manu yabagwiriye, gusa Polisi y’u Rwanda ikaba irimo kubabuza kwinywera inzoga z’ubuntu.

Abantu bari baje ari benshi baje ngo kwirebera Manu
inzoga zamenetse kubwinshi

Inkuru ya Sam Kabera/Igire.rw 

Share This Article