Abarimo Ange Kagame,CG Dan Munyuza bahawe Inshingano nshya

igire

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama yahaye inshingano nshya abarimo CG Dan Munyuza, Maj Gen Charles Karamba

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023, ya mbere muri uku kwezi iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’a Repebilika y’I Rwanda. Yafatiwemo imyanzuro itandukanye nkuko bigaragara mw’itangazo ryasohowe nibiro bya Minisitiri w’intebe.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iy’inama nuko yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho nka CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri, Maj Gen Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU, Michel Sebera agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea naho Shakila Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Kandi iy’Inama yahageye Ange Kagame  inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Na Francois Ngarambe  wahawe inshingano nshya muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda na Setti Salomon wahawe inshingano mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB

Amafoto 

CG Dan Munyuza wagizwe Ambasaderi mu MisiriShakila Kazimbaya wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc

Maj Gen Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia

Ange Kagame umuyobozi w’ungirije mubiro bya Perezida

Share This Article